Dr. Mukankomeje wayoboraga inama nkuru y’Uburezi yasimbujwe
Umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye uvuga ko Inama Nkuru y’Uburezi, High Education Council( HEC) igiye kuyoborwa na Dr. Edward Kadozi usimbuye Dr.Rose Mukankomeje wari uri muri izi nshingano guhera mu mwaka wa 2019.
Kadozi ni intiti ifite impamyabumenyi y’ikirenga( PhD) muri Politiki y’ubukungu yakuye muri Kaminuza ya Amsterdam mu Buholandi akagira indi ihanise mu gusesengura Politiki yakuye muri Kaminuza yo mu Bushinwa yitwa Tsinghua University akagira n’indi yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda bita Bachelors’ degree.
Soma ibikubiye mu Nama y’Abaminisitiri yaraye iteranye uko byakabaye:
1.Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko
Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Banki ya Koreya y’ubucuruzi bw’ibisohoka n’ibyinjira mu gihugu, yerekeranye n’inguzanyo igenewe ishyirwaho rya laboratwari ihuriweho y’ubumenyi n’ikoranabuhanga, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, ku wa 04 Ukuboza 2024.
Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Ikigega Nyafurika gitsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo igenewe umushinga wo guteza imbere isoko ry’imari mu Rwanda, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, ku wa 13 Ukuboza 2024.
Imishinga ibiri y’amategeko yemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Banki Nyafurika itsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo zigenewe umushinga w’iterambere uhuriweho n’u Burundi n’u Rwanda, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, ku wa 16 Ukuboza 2024.
Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Banki Nyafurika itsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo igenewe umushinga wo guteza imbere ubwikorezi bwo mu Mujyi wa Kigali, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, ku wa 20 Ukuboza 2024.
2.Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira
Iteka rya Perezida ryongera umubare w’amafaranga ya pansiyo n’ay’ibyago bikomoka ku kazi atangwa n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda.
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi bashinzwe igorora.
3.Inama y’Abaminisitiri yemeje politiki, porogaramu n’ingamba zikurikira
Kongera serivisi z’ubuvuzi zishingirwa n’ubwisungane hamwe n’inkomoko y’inyongera y’amafaranga yo kunganira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.
Ivugururwa ry’ibiciro by’ibikorwa by’ubuvuzi.
4.Inama y’Abaminisitiri yemeje abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bakurikira
Khalid Musa Dafalla, Ambasaderi wa Repubulika ya Sudani mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.
Alfredo Dombe, Ambasaderi wa Repubulika ya Angola mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.
Dr. Habib Gallus Kambanga, Uhagarariye Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.
Zabavy François-Xavier, Ambasaderi wa Repubulika ya Côte d’Ivoire mu Rwanda, afite icyicaro i Kinshasa.
Ilyas Ali Hassan, Ambasaderi wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Somalia mu Rwanda, afite icyicaro i Dar Es Salaam.
António José Nunes de Azevedo, Uhagarariye inyungu za Portugal mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.
Wilhemina M. E. van de Wiel, Uhagarariye UNICEF mu Rwanda.
5.Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi bakurikira
Umutwe w’Abadepite
Julien Ngabonziza yagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije
Augustin Mico yagizwe Umuyobozi ushinzwe kugenzura komite z’Inteko Ishinga Amategeko (Director General of Parliamentary Committees Management).
Donata Mukamurenzi yagizwe Umuyobozi ushinzwe iyubahirizategeko, imikorere n’ihererekanyabubasha mu Nteko Ishinga Amategeko (Director General of Legislative, Procedural and Translation services).
Jean de Dieu Uwitonze yagizwe Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubushakashatsi (Director General of Parliamentary and Research Analysis).
Christine Uwimbabazi yagizwe ushinzwe gusesengura ingamba z’ubukungu. Izi nshingano kandi zahawe Léopold Ringuyeneza (Economic Policy Analyst).
Olivier Rubibi na Viviane Gakire Kabeho bagizwe abayobozi bashinzwe isesengura ry’ingamba z’imiyoborere (Social and Governance Policy Analyst).
Sylvestre Ndahayo yagizwe umuyobozi ushinzwe ibijyanye no gusemura (Translation Analyst).
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda
Christian Twahirwa yagizwe Umuyobozi ushinzwe Inganda no kwihangira umurimo (Director General of Industry and Entrepreneurship).
Doreen Ntawebasa Hategekimana agirwa Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n’ishoramari (Director General of Trade and Investment).
Moses Twesigye Turatsinze yagizwe Umuyobozi ushinzwe gutegura, gukurikirana na gusuzuma ibikorwa by’iyi Minisiteri (Director General of Planning, Monitoring and Evaluation).
Cassien Karangwa yagizwe Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibijyanye n’uruhererekane rw’ibicuruzwa (Value Chain Sector Analyst)
Fred Mugabe yagizwe Umuyobozi ushinzwe gusesengura ingamba (Industrial Policy Analyst)
Alphonse Kwizera yagizwe Umuyobozi ushinzwe gusesengura gahunda ya Made in Rwanda
Diane Mahoro Umutoni yagizwe Umuyobozi ushinzwe gusesengura ingamba z’ubucuruzi (Trade Policy Analyst)
Pacifique Mugwaneza yagizwe Umuyobozi ushinzwe gusesengura ingamba za koperative (Cooperative Policy Analyst).
Minisiteri y’Uburezi
Rose Baguma Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ingamba (Head of Education Policy Department)
Adia Umulisa yagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutegura, gukurikirana no gusuzuma ibikorwa by’iyi Minisiteri. (Head of Education Sector Planning, Monitoring and Evaluation Department).
Jimmy Christian Byukusenge yagizwe Umuyobozi ushinzwe imikoranire (Director General of Corporate Services)
Esther Shaban Tuyizere yagizwe Umujyanama wa Minisitiri w’Uburezi.
Jean Baptiste Doxa Niyibizi yagizwe ubushinzwe ibijyanye n’amategeko (Legal Analyst)
Ikigo gishinzwe Amashuri Makuru (HEC)
Dr. Edward Kadozi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Amashuri Makuru.
Dr. Flora Mutezigaju wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) na Carlene Seconde Umutoni wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA).
Hashyizweho kandi Abahuzabikorwa b’uburezi mu Ntara.Emmanuel Butera ari mu ntara y’Iburasirazuba, Augustin Uwimana akazakorera mu ntara y’Amajyaruguru, Christophe Nsengiyaremye agakorera mu ntara y’Amajyepfo, Eric Niyongabo akazaba umuhuzabikorwa mu Mujyi wa Kigali mu gihe Jean de Dieu Ntaganira ari Umuhuzabikorwa mu ntara y’Iburengerazuba.
Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal/King Faisal Hospital byahawe Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ubuvuzi, Dr. Edgar Kalimba.
Abagize Inama y’Ubuyobozi y’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal barimo Dr. Thierry Kalisa wagizwe Perezida, Dr Natalie McCall agirwa, Visi Perezida.
Harimo kandi Israel Bimpe, Dr. Sanctus Musafiri, Dr. Regis Hitimana, Flora Nsinga, Theogene Maniragaba, Jeannette Rwigamba na Natacha Butera.
Mu Rwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu Iterambere ry’Igihugu, Agnes Muhongerwa yagizwe Umugenzuzi Mukuru Wungirije ushinzwe Kurwanya Akarengane n’Ihohoterwa bishingiye ku gitsina.
Mu bindi, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 1 Gashyantare 2025, mu Rwanda hazizihizwa Umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 31.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 10 kugeza ku ya 14 Gashyantare 2025, mu Rwanda hazateranira Inama Mpuzamahanga igamije gusangira ubunararibonye muri gahunda zo gufasha abaturage kwivana mu bukene binyuze mu guhanga imirimo.