RIB yataye muri yombi umusore ukekwaho gusambanya abana babiri arusha imyaka 20

RIB yataye muri yombi umusore ukekwaho gusambanya abana babiri arusha imyaka 20

Umusore w’imyaka 30 y’amavuko wibana mu Murenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, nyuma yo gukekwaho gusambanya abana babiri barimo uw’imyaka 10 n’undi wa 11, nyuma yuko umwe muri aba bana abiganirijeho undi hashize iminsi ibiri.

Uyu musore uri mu maboko ya RIB kuri Sitasiyo ya Murunda, yitwa Jean Baptiste, akekwaho iki cyaha cyabaye tariki 10 Mutarama 2025, mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Amakuru atangwa n’abatuye muri aka gace ibi byabereyemo, avuga ko uyu musore asanzwe yibana, akaba yarasambanyije aba bana abanje kubashukisha uduhendabana.

Umwe muri aba baturage, yavuze ko aba bana b’ababanyeshuri babanje guhishira ibi bakorewe, ariko bakaza kubivuga hashize iminsi ibiri.

Umwe muri aba baturage ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cyitwa Imvaho Nshya, yagize ati “Babanje kubiceceka ariko ku Cyumweru tatiki ya 12 Mutarama, uriya w’imyaka cumi n’umwe (11) yabibwiye mugenzi we w’imyaka cumi n’itatu (13) barimo baganira, amubwira byose uko byagenze, umwana ntiyabyicarana abibwira ababyeyi b’uyu wari wamuhaye amakuru bimenyekana bityo.”

Bwacyeye bwaho ku wa Mbere ababyeyi b’aba bana bajya kubimenyesha inzego z’iperereza zahise zita muri yombi uyu musore.

Amakuru yo guta muri yombi uyu musore, yanemejwe n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuganwa Marie Chantal.

Yagize ati “Ukekwaho gusambanya abo bana 2, umwe w’imyaka 10 n’uwa 11 yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), abana bajyanwa kwa muganga.”

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Ingingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

“Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:

1 º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;

2 º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;

3 º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *