Kamonyi: Habaye impanuka ikomeye yatewe n’amakosa y’umushoferi
Mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi, habereye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zagonganye, yatewe n’amakosa yo kunyuranaho nabi yakozwe n’umushoferi w’imwe muri zo. Iyi mpanuka ibaye hatarashira icyumweru muri aka Karere habaye indi na yo yatewe n’amakosa nk’aya.
Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, yabereye ahitwa Karengere mu Murenge wa Musambira, mu muhanda munini Kigali-Muhanga.
Imodoka zagonganye harimo iyo mu bwoko bwa Toyota Hilux Vigo yari mu cyerekezo kiva mu Karere ka Muhanga yerecyeza mu Mujyi wa Kigali, ndetse na Toyota Coaster ya kompanyi ya RFTC itwara abagenzi, yo yavaga mu Mujyi wa Kigali.
Amakuru avuga ko iyi mpanuka yakomerekeyemo bikabije abantu batatu (3), mu gihe abandi umunani (8) bakomeretse byoroheje, bakaba bari kwitabwaho mu Bitaro bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga.
Iyi mpanuka yaturutse ku makosa y’umushoferi wari utwaye imodoka ya Toyota Hilux Vigo yari irimo abantu bane, nk’uko bivugwa n’Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel.
SP Kayigi Emmanuel yavuze ko umushoferi wari utwaye iyi modoka, yakoze amakosa mu kunyuranaho, akanyura ku modoka yari imuri imbere atabanje kureba imbere, ari bwo yahitaga agongana n’iyi yari itwaye abagenzi yarimo abantu 28.
Yavuze kandi ko uretse ikosa ryakozwe mu kunyuranaho, umushoferi wari utwaye iyi modoka yari ari no ku muvuduko wo hejuru, byatumye atabasha kubona uko ahagaragara ngo abererekere imodoka bagonganye.
Iyi mpanuka ibaye mu gihe mu cyumweru gishize, ku wa Gatatu tariki 08 Mutarama 2025 habaye indi mpanuka muri aka Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Runda, aho umushogeri wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Dyna yari ipakiye imyaka, na we yakoraga amakosa yo kunyura ku modoka yari imbere, akaza kugonga imodoka enye zose azisanze mu mukono wazo.
Nanone kandi muri iyi Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye mu ntangiro z’uku kwezi tariki 01 Mutarama 2025, habereye indi mpanuka isa n’izi yakozwe n’imodoka y’Akarere ka Rusizi yati itwaye umurambo iwukuye mu Karere ka Gatsibo , nayo yagonganye na Toyota Coaster nyuma yo kunyura ku bindi binyabiziga hakozwe amakosa yo kunyuranaho.
Icyo gihe SP Emmanuel Kayigi yari yatanze inama agira ati “Turongera kugira inama abatwara ibinyabiziga kwirinda gukora inyuranaho ahatemewe kuko biteza impanuka, igihe cyose bakanagendera ku muvuduko wagenwe.”