Haravugwa igikekwaho nk’impamvu yatumye umugabo wo muri Kamonyi atera igisasu mugenzi we

Haravugwa igikekwaho nk’impamvu yatumye umugabo wo muri Kamonyi atera igisasu mugenzi we

Umugabo wo mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi, yateye grenade mu rugo rwa mugenzi we, bivugwa ko yabitewe n’urwango amufitiye rwaturutse ku kuba acuditse n’umugore we akaba akeka ko amuca inyuma.

Ibi byabereye mu Kagari ka Mbati mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi, ahatuye umugabo witwa Muganza Jean Marie Vianney, ahatewe Grenade n’uwitwa Nkuriyingoma Jean Baptiste.

Ku bw’amahirwe nta muntu n’umwe wahitanywe n’iki gisasu cyangwa ngo kimukomeretse, uretse kuba cyakanze bamwe mu baturage batuye mu gace cyaterewemo.

Nkuriyingoma Jean Baptiste ukekwaho gutera iyi grenade, yabanje guhita acika, ndetse inzego zihita zitangira kumushakisha kugira ngo ashyikirizwe inzego z’umutekano.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère, yagize ati “Nkuriyingoma akimara gutera iyo grenade yahise acika, ubu Inzego zatangiye kumushakisha.”

Uyu Muyobozi w’Akarere yavuze ko amakuru atangwa n’abaturage, avuga ko uyu Nkuriyingoma Jean Baptiste yakoze ibi ashaka kwihimura kuri Muganza Jean Marie Vianney kubera umubano w’urukundo ruvugwa hagati ye n’umugore we, agakeka ko amuca inyuma.

Ubwo ibi byari bikimara kuba, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwahise bugera ahabereye iki gikorwa, ndetse bukoresha inama abaturage mu rwego rwo kubahumuriza.

Nkuriyingoma Jean Baptiste wateye mugenzi we grenade, asanzwe ari umuhinzi, ariko amakuru avugwa na bamwe mu baturage avuga ko yigeze kuba umusirikare.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *