Umujura yibye umusaraba wafatwaga nk’urwibutso rwa Papa

Umujura yibye umusaraba wafatwaga nk’urwibutso rwa Papa

Ubuyobozi bw’ishuri rya Seminari Nkuru yitiriwe Mutagatifu Yohani Pawulo II riri i Gitega mu Gihugu cy’u Burundi, buravuga ko bwababajwe bikomeye n’abajura bibye umusaraba w’icyuma w’uyu Mutagatifu, bukavuga ko ababikoze uretse kuba ari icyaha gihanwa n’amategeko ya Kiliziya, ari n’igicumuro gikomeye ku Mana cyababuza kujya mu Ijuru.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’iri shuri rya Grand Seminaire Interdiocisain Saint Paul II, rimenyesha abakristu n’abandi bose bagenderera iri shuri ko bwababajwe n’iki gikorwa cyakozwe “n’abagizi ba nabi bubahutse kwiba Umusaraba w’icyuma wari ushinze mu mbuga kigo cyitiriwe Mutagatifu Yohani Pawulo wa Kabiri.”

Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko uku kubabara gushingiye ku kamaro n’agaciro k’ahantu uyu musaraba wari uri kuko ari ho Papa Paul II yaturiye Igitambo cy’Ukarisitiya ubwo yari yagendereye u Burundi mu 1990.

Iri tangazo rigakomeza rigira riti “Ubuyobozi bwa Seminari Nkuru yitiriwe Mutagatifu Yohani Paulo wa Kabiri buboneyeho kwibutsa abakristu ko umuntu wiba umusaraba, aba anyuranyije n’amahame ya gitagatifu twese tuziririza. Unyuranya n’ibintu bitagatifu ntaba akoze gusa igicumuro kibi, aba kandi akoze icyaha gihanwa n’amategeko ya Kiliziya, akaba yikwegeye amahano amubuza kujya mu Ijuru.”

Ubuyobozi bw’iri shuri rya Grand Seminaire Interdiocisain Saint Paul II bwaboneyeho gusaba umuntu waba waribye uyu musaraba cyangwa uwakumva hari aho bari kuwugurisha, ko yahita abumenyesha, cyangwa akamenyesha Padiri Mukuru wa Paruwasi imwegereye.

 

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *