Ntoyinkima: Umurinzi wa parike wihebeye inyamanswa abikesha umuvandimwe we
Akayihayiho ko kurengera inyamaswa kaje akiri muto.
Ari mu rugo iwabo, mu nkike za parike ya Nyungwe mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda, Claver Ntoyinkima yajyaga yumva inyamaswa z’amajwi manini nk’impundu n’inkomo.
Agira ati: “Noneho bikantera amatsiko yo kuba nazibona nubwo bitabaga byoroshye kuko aho twari dutuye ntabwo zari zimenyereye. Niyo twageraga hafi y’ishyamba zo zikatubona mbere, zarahungaga.”
Igihe cyaje kugera haduka umushinga wo kubungabunga ishyamba rya Nyungwe, mu bawubonyemo akazi harimo n’abaturanyi b’iwabo. Ati: “Ibyo rero byatumye ndushaho gukunda wa murimo, nanjye nkifuza kuba nazawukora.”
Akomeza agira ati: “Nyuma nza kugira amahirwe, mukuru wanjye, witwa Félix Murindahabi, amaze kwiga segonderi [amashuri yisumbuye] ahita abona akazi muri iyo ‘projet’ [umushinga]. Ni na we noneho wanzamuriye ‘inspiration’ [gushishikara], wanzamuriye ubushake bwo gukunda inyamaswa. Kuko na we yarabibonaga ko mbifitemo muri jye gukunda inyamaswa.”
Ageze mu mashuri yisumbuye ashinga itsinda ry’abarengera ibidukikije. Nuko abo muri wa mushinga wahaye akazi mukuru we, bakajya babasura.
Ati: “Bakatuganiriza ndetse bakadufasha no kugera hano mu ishyamba, tukaza tugasura inyamaswa. Mbese biradushimisha nk’abanyeshuri. Noneho biza gutuma mva muri segonderi nifuza gukora muri parike uko byagenda kose.”
‘Maze kumenya inkima icyo ari cyo, byatumye numva ko ari nk’umuvandimwe’
Aseka, Ntoyinkima agira ati: “Biragoye kuvuga ngo hari uruhare [izina ryanjye] ryagize ariko ikigaragara ni uko na data wambyaye yabikundaga nubwo [ibyo kwita ku nyamaswa] atabikozemo ariko yarabikundaga kuko niba yaranyise iryo zina, bivuga ko na we yabikundaga kuko yarinyise kuko ankunda.”
Yongeraho ati: “Rero nkimara kumenya ubwenge – urumva nitwa Ntoyinkima – maze no kumenya inkima icyo ari cyo, byatumye noneho ndushaho kuyikunda numva ko ari inshuti ndetse numva ko ari nk’umuvandimwe.”
Inkima (écureuil/squirrel) ni inyamaswa ifite imisusire nk’iy’imbeba nini, iri mu muryango w’inyamaswa z’ingugunnyi (ziguguna).
Ati: “Rero kuba naragize ubushake bwinshi bwo gukora muri parike, n’izina ryanjye numvaga ndi ‘proud’ yaryo [rinteye ishema] kandi numva ko ngomba mu by’ukuri kurengera inkima bagenzi banjye.”
Ntoyinkima amaze imyaka 25 akora muri iyi parike y’igihugu ya Nyungwe, iri ku rutonde rwa UNESCO rw’umurage w’isi kuva mu mwaka wa 2023.
Ku itariki ya 27 Ugushyingo (11) mu mwaka ushize, i London, yahembwe n’Igikomangoma William cy’Ubwongereza. Ni igihembo cyitwa ‘Tusk Wildlife Ranger Award’ gitangwa mu gushima ubwitange no gushishikarira umurimo ku muntu buri munsi ukora mu kwita ku nyamaswa muri Afurika, nkuko abategura iki gihembo babivuga.
Ni we Munyarwanda wa mbere uhawe iki gihembo, kimenyekanisha mu mahanga “abagabo n’abagore bahangana n’akaga buri munsi mu kurinda inyamaswa z’Afurika”.
‘Cyanyongereye imbaraga numva ngomba kuzikuba kabiri cyangwa se gatatu’
Abategura iki gihembo bavuga ko akenshi abarinzi bahembwa amafaranga macye, ndetse bagahora bari mu byago byo gutakaza ubuzima bwabo barengera inyamaswa n’urusobe rw’ibinyabuzima byoroshye ku isi.
Ntoyinkima avuga ko icyo gihembo – kirimo n’amafaranga – cyamutunguye.
Ati: “Urebye ibijyanye na kiriya gihembo, byaje bintunguye kuko ibyo nakoraga byose nabikoraga nk’akazi kanjye ka buri munsi. Rero iby’igihembo ni uko byaje, sinzi uko babibonaga kuko jye nabonaga ari ibisanzwe. Ntabwo nari nzi ko bishobora kugera ku rwego nshobora kubihemberwa.”
“Kuri jye, gisobanuye ibintu byinshi. Ndetse nta nubwo ari kuri jye gusa ahubwo ni ku bantu bose bakunda ‘conservation’ [kubungabunga ibidukikije]… cyanyongereye imbaraga mu byo nkora, muri ‘conservation’, numva ko imbaraga nakoreshaga… ngomba kuzikuba kabiri cyangwa se gatatu.
“Ndetse nkumva ko abantu nigishaga ibyo kubungabunga ibidukikije, ngomba kongera umubare [wabo] ndetse nkagera n’ahandi ntageraga kuko niba amikoro yari macye, ntabonaga uburyo buhagije, noneho kiriya gihembo cyanazanye n’ubushobozi.
“Si ukuvuga ngo ubushobozi cyazanye ngomba kugenda nkirira n’umuryango wanjye, oya. Ni imbaraga cyantije zo kugera ku bandi bantu no gufasha abandi kuzamura imyumvire yabo.”
Mu kazi ke ko kuyobora ba mukerarugendo, Ntoyinkima agenda ahamagara mu majwi yazo inyoni z’amoko atandukanye.
Umunyamerikakazi Brenda Mitchell ati: “Yewegaye! Numvise ndi umunyamahirwe cyane kuyoborwa na Claver kandi nize byinshi. Natangajwe n’ubushobozi bwe bwo kumenya aho [inyoni] ziri n’ukuntu ashobora kumva akamenya inyoni izo ari zo agendeye gusa ku ndirimbo zazo.”
Ntoyinkima, w’imyaka 52, yavukiye aha n’ubundi iruhande rwa parike ya Nyungwe, mu karere ka Nyamasheke mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda. Avuga ko kuvukira hano na byo ari “amahirwe arenze ay’abatavukiye iruhande rwa parike”.
Ku buso bwa kilometero kare 1,019, parike y’igihugu ya Nyungwe ibumbatiye ishyamba kimeza ry’inzitane rya Nyungwe, rya mbere rinini mu Rwanda. Ibarurwamo amoko 345 y’inyoni – into n’inini – zirimo izimenyerewe nk’isandi n’izidakunze kuboneka ahandi nk’inganji, intuku n’ikijwangajwanga.
Ishyamba rya Nyungwe ririmo n’amoko arenga 1,100 y’ibimera, amoko 85 y’inyamaswa z’inyamabere – arimo 13 y’inyamaswa zo mu muryango w’inguge, nkuko ikigo cyita kuri iyi parike, African Parks, kibivuga.
Izo nguge zirimo n’izisigaye aha honyine ku isi, nkuko ishami rya ONU ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO) ribivuga. Nyungwe ihana imbibi mu majyepfo na pariki y’igihugu ya Kibira mu Burundi.
‘Ubu ndi kugenda mugenda inyuma intambwe ku yindi’ – Nyirakamenyero utozwa na Ntoyinkima
Mu bo atoza kubungabunga ibidukikije – yizeye ko bazanamusimbura igihe azaba ageze mu zabukuru – harimo Ancilla Nyirakamenyero, uvuga ko yabitangiye yiga mu mashuri abanza.
Ati: “Ntangira kwiga inyoni, atangira kudutoza. Muri uko kunyigisha rero, ntago [ntabwo] nacitse intege, nanjye nifuje kuzamera nka we. Kugeza ubu ngubu nanjye ubu ndi kugenda mugenda inyuma intambwe ku yindi.”
Kuri Nyirakamenyero na bagenzi be bakorana, Ntoyinkima avuga ko guhabwa igihembo kwe “byabazamuriye ‘morale’ [ishyaka]”.
“Mbese na bo bagomba gukora baharanira ko bashobora kugira igihembo bahabwa cyangwa se nubwo bataba bateganya ibyo ngibyo, ariko bagashyiramo imbaraga kuko babonye ko ibyo dukora hari abantu benshi bo babifata nk’ibintu by’agaciro nubwo twe tuba tubona ari ibisanzwe”.
N’igikapu mu bitugu, Ntoyinkima aravugana Icyongereza n’Abanyamerikakazi babiri ayoboye uyu munsi, akanyuzamo akarebera mu ndebeshakure ye, apima icyerekezo cy’aho inyoni ziherereye, bagafata nzira, amababi y’ibimera bitohagiye ari ko abakabakaba ku myenda.
Guhembwa n’Igikomangoma William cy’Ubwongereza byo n’ubu aracyabyibazaho.
Ati: “Numvise bindenze kuko guhura n’umuntu nk’uriya, nk’Igikomangoma, mukaganira, akagukora mu ntoki, akaguhereza igihembo, akagushimira ngo warakoze, ni ibintu by’agaciro cyane.”
Amwenyura, ati: “Rero ni na yo mpamvu mvuga nti ‘Imana yaramfashije bibaho nubwo ntabitekerezaga – sinari narigeze nabirota ko nzahura n’Igikomangoma – ariko mbona birabaye’. Bivuze ngo rero ngomba gukora cyane kugira ngo nibiba ngombwa nzagere n’ahandi.”