Nyampinga Mutesi Joly yabeshyuje amakuru yamuvugwagaho

Nyampinga Mutesi Joly yabeshyuje amakuru yamuvugwagaho

Mutesi Jolly wabaye Miss w’u Rwanda, yavuze ko konti ye ya Instagram yibwe, nyuma yuko hari uyikoresheje abwirana amagambo y’urukundo n’umuherwe wo muri Tanzanzia.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Mutarama 2025 ni bwo hagiye hanze aya makuru yatumye hari abakeka ko Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda wa 2016, yaba ari mu rukundo n’umuherwe Lugumi Saidi Hamad.

Aya makuru yazamuwe n’ubutumwa bw’amagambo y’urukundo yatambukaga kuri Konti z’aba bombi, bwo gusubizanyaga, aho ubwavaga kuri konti y’umwe bwashimiraga uyu mukobwa ko yamukunze, undi na we akamubwira ko yamaze kumwimariramo.

https://x.com/jollymutesi/status/1877678782598754467?s=46&t=7DvGSmhscCykadq6l76m9g

Mu butumwa bigaraga ko bwanditswe kuri Konti y’uyu muherwe atanga igitekerezo ku ifoto ya Miss Jolly, bugira buti “Iteka ryose uhora uri mwiza, kandi ndagushimira kuba warankunze.”

Mu butumwa bwaturutse kuri Konti ya Miss Jolly busubiza ubu bwa Lugumi Saidi Hamad, ubwo kuri Konti ya Jolly bwagiraga bui “Namaze kuba uwawe.” Bugasozwa n’akarangabyiyumviro k’umutima gasobanura urukundo.

Nyuma y’ibi, Miss Jolly yanyujije ubutumwa kuri Konti y’Urubuga Nkoranyambaga rwa X, avuga ko konti ye ya Instagram yibwe, bityo ko abantu badakwiye guha agaciro ibiri kunyuzwaho.

Yagize ati “Yemwe bantu banjye. Ndagira ngo mbamenyeshe ko Instagram yanjye yinjiriwe [hacked]. Ndabasabye ntimuhe agaciro ubutumwa n’ibitekerezo biri kuyitangirwaho.”

Miss Jolly wabaye Miss w’u Rwanda yavuze ko konti ye ya Instagram yibwe

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *