Umwana muto wagaragaye mu gitaramo cya The Ben ari kurira amarira y’ibyishimo kubera kubona imbonankubone uyu muhanzi yihebeye na we bikamukora ku mutima, yakiriwe mu rugo n’uyu muhanzi, anamuha impano.
Nyuma y’igitaramo cya The Ben cyabaye mu cyumweru gishize tariki 01 Mutarama 2025, uyu muhanzi yasangije abantu ku mbuga nkoranyambaga, amashusho y’umwana w’umukobwa wagaragaye ari kurira muri iki gitaramo yishimiye kubona uyu muhanzi imbonankubone.
Ni ibintu byakoze ku mutima The Ben wahise yifuza kubonana n’uyu mufana we ukiri muto wagaragaje ko amukunda byanyabyo, ndetse aza no kubaririza ababyeyi be, asanga na bo bifuza ko bazabahuza.
Uyu mwana ubana n’umuryango we mu Karere ka Rubavu aho yari yanavuye ajya muri iki gitaramo cyarangiye mu masaha y’igicuku, inzozi ze zaje kuba impamo kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Mutarama 2025 ubwo yakirwaga na The Ben asanzwe afana, mu rugo iwe.
Amashusho yagaragajwe na The Ben ubwo yakiraga uyu mwana iwe, yerekana n’ubundi uyu mwana yasazwe n’ibyishimo, nabwo akarira, ari na ko uyu muhanzi amuhoza.
Uretse kumwakira mu rugo iwe, The Ben yanahaye uyu mwana impano y’ibikoresho by’ishuri, birimo ibitabo byo gusoma n’amakayi.
The Ben avuga ko na we yakozwe ku mutima no kuba umwana muto nk’uyu akunda ibikorwa bye. Ati “Icyakora mu biganiro nagiranye n’umubyeyi we nasanze ari we abikomoraho kuko ari umwe mu bankundaga mu myaka yo ha mbere.”