Jean Marie Le Pen umunyapolitike w’Umufaransa yapfuye ku myaka 96
Umunyapolitike w’Ubufaransa Jean Marie Le Pen yapfuye afite imyaka 96.
Uyu mugabo yari amaze iminsi itari mike ari mu bitaro, yapfuye saa kumi n’ebyiri zo kuri uyu wa kabiri “akikijwe n’abe”, nk’uko bivugwa n’umuryango.
Le Pen utemeraga jenoside yakorewe abayahudi akaba n’intagondwa ku bibazo byerekeranye n’uruhu, igitsina n’abimukira, yashinze ishyaka Front National mu Bufaransa mu 1972.
Yageze mu gice cya nyuma cy’amatora y’umukuru w’igihugu mu 2002 arushanwa na Jacques Chirac.
Umukobwa wa Le Pen, marine yamusimbuye ku buyobozi bw’iryo shyaka mu 2011.
Kuva icyo gihe yahise awuhindura izina, ryitwa Rassamblement National, arihindura nka rimwe mu mashyaka akomeye cyane mu Bufaransa.
Jordan Bardella, yifatiye ku gahanga Marine k’ubuyobozi bw’ishyaka mu 2022, avuga ko Jean Marie Le Pen ” Ko nta shyaka akorera ry’Ubufaransa”, kandi ko “yarwaniye ubusugire n’ubwigenge bw’icyo gihugu”.
Prezida Emmanuel macron w’Ubufaransa yavuze ko Le Pen “ari umuntu w’amateka muri Extreme droite”, yongeraho ko ” akahise ke kazamucira urubanza” ku ruhare yagize muri politike y’igihugu cyiwe.
Eric Zemmor wo muri Extreme droite yanditse kuri X ko “ushize ku ruhande kutemerwa na bose hamwe n’ibindi biterisoni” Le Pen azikwibukwa kuba “ari mu ba mbere wahesheje Ubufaransa ibintu bibukwiriye.
Kwubahiriza uburenganzira bw’abapfuye n’ikiriyo cy’umuryango “ntibibuza uburenganzira bwo kugira icyo bivuze ku bikorwa byabo. Ibya Jean Marie Le Pen ntawabyihanganira”, nk’uko byavuzwe na Jean-Luc Melenchon uyoboye ishyaka France Insoumise.
“Intambara n’uwo mugabo irarangiye. Intambara y’urwango, amacakubiri ashingiye ku Ruhuha, urwango ku ba Islam yakomezaga gukwirakwiza”.
Mu myaka mirongo, Le Pen yari umunya politike utavugwaho rumwe mu Bufaransa.
Abamurebuzwaga bamushinja kuba uwo muri Extreme droite, ubutabera bukaba bwari bumaze kumuhamya ibyaha incuro nyinshi kubera amagambo ye.
Mu 2015 yirukanywe mu ishyaka Rassemblement National amaze gusubiramo amagambo ahakana jenoside y’abayahudi.
Uko kwirukanwa mu ishyaka byabaye ubwo yari mu bibazo n’umukobwa we amushinja kongera kuvuga amagambo ahakana jenoside y’abayahudi mu gihe yifuzaga gusubira kujya ahagaragara.