Umunyamakuru w’Uburusiya yishwe n’igitero cya ‘drone’ cya Ukraine

Umunyamakuru w’Uburusiya yishwe n’igitero cya ‘drone’ cya Ukraine

Ikinyamakuru Izvestia cya leta y’Uburusiya kivuga ko umwe mu banyamakuru bacyo bagikoreraga mu buryo bwo gutera ibiraka yiciwe mu gitero cy’indege nto y’intambara itajyamo umupilote (izwi nka ‘drone’) hafi y’umujyi wa Donetsk wigaruriwe n’Uburusiya mu burasirazuba bwa Ukraine.

Uburusiya bwashinje igisirikare cya Ukraine kurasa uwo munyamakuru Alexander Martemyanov cyabigambiriye. Ukraine nta cyo yabitangajeho.

Ikinyamakuru Izvestia cyavuze ko imodoka ya gisivile yari itwaye Martemyanov yarashweho ubwo yari irimo kugenda mu muhanda munini wo mu gace kigaruriwe n’Uburusiya.

Amakuru avuga ko abandi bakozi bane bakora mu itangazamakuru bakomerekeye muri icyo gitero.

Kuri shene yacyo yo ku rubuga nkoranyambaga rwa Telegram, icyo kinyamakuru cyatangaje kiti: “Igisirikare cya Ukraine cyagabye igitero cya ‘drone’ ku modoka ya gisivile yari itwaye umunyamakuru Alexander Martemyanov wa Izvestia ukora mu buryo bw’ibiraka.”

“Imodoka yari iri kure y’umurongo ugabanya ingabo z’impande zombi.”

Ibiro ntaramakuru RIA bya leta y’Uburusiya byavuze ko abari bari muri iyo modoka bari barimo kuva gutara amakuru y’iraswa ry’ibisasu mu mujyi wa Horlivka wigaruriwe n’Uburusiya wo muri Ukraine ubwo baraswagaho.

Ibitangazamakuru byo mu Burusiya bivuga ko abanyamakuru babiri b’ibiro ntaramakuru RIA, bombi b’abagabo, n’abanyamakuru babiri b’igitangazamakuru cyo muri ako gace cyitwa Bloknot Donetsk, bombi b’abagore, na bo bari bari muri iyo modoka, ndetse ko bavuriwe mu bitaro ibikomere bagize.

Martemyanov, wakoreraga ikinyamakuru Izvestia kuva mu mwaka wa 2014, mu mwaka ushize yakomerekeye mu gitero cya Ukraine ku mujyi wa Donetsk ariko yari yasubiye mu kazi nyuma yo gukira, nkuko icyo kinyamakuru kibivuga.

Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya Maria Zakharova yavuze ko ibyo byabaye ari “ubwicanyi bugambiriwe”.

Mu itangazo yasohoye, yavuze ko iki ari “ikindi cyaha cy’ubugome mu rukurikirane rw’ubwicanyi bw’agahomamunwa” bwakozwe na leta ya Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky.

Muri Gicurasi (5) mu mwaka ushize, umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) wahagaritse ibitangazamakuru by’Uburusiya – birimo Izvestia na RIA – uvuga ko “bikwirakwiza bikanashyigikira icengezamatwara ry’Uburusiya n’intambara y’ubushotoranyi kuri Ukraine”.

Mbere y’urupfu rwa Martemyanov, impuzamashyirahamwe y’abanyamakuru ku isi yavuze ko abanyamakuru nibura 21 bamaze kwicirwa muri Ukraine kuva igitero gisesuye cy’Uburusiya kuri Ukraine cyatangira muri Gashyantare (2) mu mwaka wa 2022.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *