Rubavu: Ahakunze kubera impanuka habereye indi ikomeye y’ikamyo
Imodoka yo mu bwoko bwa Howo yari ipakiye umucanga, yakoreye impanuka ku Bitaro bya Gisenyi mu Karere ka Rubavu, ahakunze kubera impanuka, aho iyi modoka yabuze feri ikaruhukira muri ibi Bitaro ikaba ari ho igwa.
Ni impanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Mutarama 2025, ahazwi nko kwa Gacukiro hakunze kubera impanuka muri uyu muhanda winjira mu Mujyi wa Gisenyi.
Kubera izi mpanuka kandi, byatumye hakorwa umuhanda Rugerero- Buhuru w’imodoka nini byavugwaga ko wubatswe hagamijwe gukumira impanuka zikunze kubera aha hantu, ariko iyi ikaba yari yahanyuze.
Nta muntu waburiye ubuzima muri iyi mpanuka, uretse abantu bakomerekeyemo, barimo abantu babiri bagendaga n’amaguru ndetse na shoferi n’undi muturage bivugwa ko yari ahaye lifuti.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba SP Karekezi Twizere Bonavature, yemeje amakuru y’iyi mpanuka y’imodoka ifite pulake ya RAF 698 Z, avuga ko yakomerekeyemo abantu bane barimo babiri bari bayirimo.
SP Karekezi Twizere Yagize ati “Yabaye mu saa kumi n’ebyiri z’Igitondo. Yakomerekeyemo abanyamaguru babiri, Shoferi n’undi muntu yari atwaye.”
Abakomerekeye muri iyi mpanuka yakozwe na Howo, bahise bajyanwa kwitabwaho n’abaganga mu Bitaro bya Gisenyi aho iyi mpanuka yanabereye.