Nyamasheke: Barambiwe kwambuka ikiraro cy’ibiti 2 kibatwara ubuzima

Nyamasheke: Barambiwe kwambuka ikiraro cy’ibiti 2 kibatwara ubuzima

Abaturage bo mu Mirenge ya Kagano, Cyato na Rangiro bambuka umugezi wa Kamiranzovu bagana mu isoko rya Rwesero no ku biro by’Akarere ka Nyamasheke, bavuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga kubera ikiraro bambuka kigizwe n’ibiti bibiri na byo bidashinga, ndetse hakaba hari abamaze kuhaburira ubuzima, barimo umusore witeguraga kurushinga, nyamara bakaba bamaze imyaka ibiri batswe amafaranga yo kugikora.

Aba baturage bavuga ko imyaka ibiri ishize bambukira kuri iki kiraro kigizwe n’ibiti bibiri birimo kimwe cyarangiritse ku buryo hakoreshwa igiti kimwe n’akandi gato bafataho ku ruhande.

Mukareta Bernadette wabuze uwe kubera iki kiraro ati “Uyu mugezi wa Kamiranzovu wantwaye umusore da. Yari yarasabye. Twari kumwe tuhageze afata kuri kariya gati karakuduka yituramo turamushaka turamubura aza kuboneka ku Kivu.”

Uwingabiye Damarce na we agira ati “Hateye impungenge cyane kuko abantu bajya bagwamo. Bagwamo tukabashyingura kubera ko ari igiti kimwe gusa tugendaho.”

Bavuga ko ikibabaje ari uko bamaze imyaka ibiri basabwe amafaranga n’ubuyobozi aho buri rugo rwatanze igihumbi (1 000 Frw) kugira ngo hashyirwe ho ibindi biti ariko kugeza ubu aya mafaranga akaba akibitswe n’Umuyobozi w’Umudugudu.

Ntakirutimana Oscar ati “Mu mudugudu twateranyije amafaranga buri rugo igihumbi igihumbi. Umwaka ushize mudugudu ari we uyabitse, kandi koko kuba ayabitse hagwamo abantu ni ikibazo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Uwimana Damas uvuga ko nta makuru afite y’uko hari abantu baburira ubuzima kuri iki kiraro, avuga ko hateganywa gushyirwa icyo mu kirere.

Ati “Cyari cyatanzweho ibitekerezo n’abaturage muri bya byifuzo bishingirwaho igenamigambi ndetse abantu bo muri one stop center baje kureba uburyo hazashyirwa icyo mu kirere.”

Uyu Muyobozi avuga ko bari bagiriye inama abaturage, ko bagomba guharika kunyura kuri iki kiraro, basabwa kujya banyura indi nzira, ariko bo bakavuga ko ari iya kure.

Ni ukuhanyura bambaza Imana

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *