Police yo mu muhanda igiye kwifashisha ‘ Drones’ mu igenzurwa ry’ibyaha

Police yo mu muhanda igiye kwifashisha ‘ Drones’ mu igenzurwa ry’ibyaha

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2025 izatangira gukoresha utudege duto tutagira Abapilote tuzwi nka ‘Drones’ mu kugenzura umutekano, ibyaha n’amakosa byo mu muhanda.

Mu gihe byari bisanzwe bimenyerewe ko hakoreshwa Camera zo mu muhanda mu gucunga no kugenzura amakosa akorerwa mu muhanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface , yabwiye RBA ko umwaka wa 2025 hagiye kujya hakoreshwa ikoranabuhanga cyane kugira ngo hatahurwe amakosa akorerwa mu muhanda.

Ati “Umwaka wa 2025 turashaka gukoresha ikoranabuhanga cyane kurusha ikindi kugira ngo abantu bumva ko duhana, turengera cyangwa ngo duhisha camera…ushaka gutesha agaciro ikosa yakoze ashaka kumvikanisha ko tuba tutababonye.”

Yakomeje agira ati “Turatekereza no gukoresha za ‘Drones’ [utudege tutagira Abapilote], ko aho bishoboka ugomba kujya icunga umutekano wo mu muhanda kugira ngo dukurikirane ibikorwa ibyo ari byo byose bifitanye isano n’umuvuduko n’andi makosa”.

Mu gihe izi ndege zatangira kujya zikoreshwa mu muhanda, ni ahantu ha gatatu muri Afurika zizaba ziri gukoreshwa nyuma ya Afurika y’Epfo na Ghana.

Iri koranabuhanga rya Drones rije ryiyongera kurya Camera zo ku mihanda zatangiye gushyirwaho mu mpera za 2019.

Izi Camera zo ku mihanda zizwi nka Sofia, ahenshi usanga zishyirwa aho imodoka itemerewe kurenza umuvuduko wa KM 60 ku isaha cyangwa 80/h hamwe na hamwe.

Ndetse n’irindi koranabuhanga rya ‘Speed Governor’ ryashinzwe mu modoka zitwara abantu mu buryo rusange, rikaba ryaratangiye gukoreshwa mu 2016.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *