Perezida Kagame yijeje Abanyarwanda umutekano usesuye mu Mwaka wa 2025
Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda kwishima igihe babonye akanya kuko ari ko ubuzima bumeze, ariko asaba abantu bashaka guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda ko basubiza amerwe mu isaho.
Kagame yabivuze mu ijambo yageneye abayobozi ba Leta, abikorera n’abandi batumirwa mu birori bisoza umwaka byateguwe n’umuryango wa Perezida Paul Kagame na Jeannette Kagame.
Umukururu w’u Rwanda yashimye kandi ko Abanyarwanda bakoranye batsinda Marburg yari yatangiye kuba ikibazo ku mudendezo w’Abanyarwanda.
Yavuze ko muri rusange umwaka wa 2024 wabaye mwiza n’ubwo nta byera ngo de.
Yavuze ko abatekereza guhemukira u Rwanda bazi neza ko iminsi yabo ibaze.
Ibi birori byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza, 2024 byaranzwe n’imbyino, gusangira no gusabana hagati y’umuryango wa Perezida Paul Kagame na Jeannette Kagame.
Byitabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano na Politiki, abahagarariye ibihugu byabo, abahanzi n’abandi bo mu nzego zinyuranye.