Guverinona yagize icyo ivuga ku bushotoranyi n’imirwano bivugwa hagati yurubyiruko rw’Abanyarwanda n’urw’Abanya-Sudani y’Epfo
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yavuze ko yamenye amakuru y’ubushotoranyi buri kuvugwa hagati y’urubyiruko rw’Abanyarwanda n’urw’Abanya-Sudani y’Epfo ruba mu Rwanda, aboneraho kwibutsa ko ubushyamirane ari kirazira mu muryango Nyarwanda.
Ni nyuma yuko hakomeje iminsi havugwa ubushotoranyi bw’urubyiruko rw’abo muri Sudani y’Epfo ruba mu Rwanda, rukomeje gukorera Abanyarwanda.
Ni ubushotoranyi buvugwa mu bice binyuranye byo mu Mujyi wa Kigali, nko mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, aho uru rubyiruko rukomoka muri Sudani y’Epfo, rurangwa n’urugomo rukorera Abanyarwanda.
https://x.com/onduhungirehe/status/1873715976518144224?s=46&t=7DvGSmhscCykadq6l76m9g
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa Mbere tariki 30, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagize icyo avuga kuri ubu bushotoranyi.
Yagize ati “Amakuru y’ubushotoranyi n’imirwano hagati y’urubyiruko rw’Abanyarwanda n’urw’Abanyasudani y’Epfo yangezeho. Ndagira ngo nibutse ko ubushyamirane mu rubyiruko budafite umwanya muri sosiyete nyarwanda, kandi amagambo yibasira Abanyesudani y’Epfo by’umwihariko anyuranyije n’indangagaciro nyarwanda.”
Amb. Nduhungirehe yakomeje agira ati “Abanyarwanda tugomba kwigira ku mateka yacu, tugasabwa kurangwa n’ubumwe n’ubworoherane, duca burundu amakimbirane n’ivangura iryo ari ryo ryose.”
Yaboneyeho kandi kwibutsa ko igihe hari ibitagenda neza, hari inzigo zibishinzwe, bityo ko abantu bakwiye kureka izo nzego zigakora akazi kazoo.
Ati “Dukomeze kugirira icyizere inzego z’umutekano n’iz’ubutabera, kuko ari zo zikora iperereza rikwiye, hakurikijwe amategeko.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, kandi yaboneyeho gusaba Abanyarwanda kuzizihiza iminsi mikuru isoza umwaka n’itangira undi mu mahoro n’ubwubahane.
Ati “Mu gihe twinjira mu bihe by’iminsi mikuru, ndashishikariza buri wese kwizihiza ubunani mu buryo buboneye, twimakaza ibirori birangwa n’ituze n’ubwumvikane hagati y’urubyiruko. Reka dufatanye twese, dusigasire umutekano w’Igihugu cyacu, ari na ko dukomeza kwakirana urugwiro urubyiruko ruturutse mu mahanga.”
Iki kibazo cy’urugomo ruvugwa ku rubyiruko rw’Abanya-Sudani y’Epfo, cyanagarutsweho na Polisi y’u Rwanda, yibukije ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko ku buryo yakora ibibujijwe.
Polisi y’u Rwanda yagize iti “Ibikorwa by’urugomo ntabwo byemewe. Abantu bose harimo n’abanyamahanga basabwa kubahiriza amategeko nk’uko bisabwa.”
Uru rwego rushinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo, rwavuze ko uzagaragaraho ibikorwa by’urugomo wese, azabihanirwa hakurikijwe amategeko y’Igihugu.