Umunyeshuri muri Kaminuza yisanze mu maboko ya RIB azira guteka imitwe

Umunyeshuri muri Kaminuza yisanze mu maboko ya RIB azira guteka imitwe

Umusore w’imyaka 21 wo mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke wiga mu mwaka wa mbere wa Kaminuza, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, nyuma yuko bitahuwe ko ibihumbi 100 Frw yatse umubyeyi we avuga ko ari ayo guha abari bamushimuse, ari umutwe yamutekeraga, kugira ngo ayabone byoroshye.

Uyu musore witwa Kamanzi Donton ubu ari mu maboko ya RIB kuri Sitasiyo ya Shangi mu Karere ka Nyamasheke, aho akomoka muri aka Karere.

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, ku wa Gatanu, iwabo mu isantere ya Bushenge mu Murenge wa Bushenge, hari hakwirakwiye amakuru yavugaga ko ku mugoroba wo kuri uwo munsi, ari bwo uyu musore yatwawe n’abantu atazi mu modoka y’ibirahure bitabona.

Amakuru avuga ko uyu musore yongeye kugaragara mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, afite ibikomere ku kaboko ndetse n’imyambaro ye yacitse, aho yavugaga ko byakozwe n’abo bantu bamutwaye mu modoka y’ibirahure byijimye.

Umwe mu bacuruzi bo muri iyi santere, yabwiye ikinyamakuru cyitwa Imvaho Nshya dukesha aya makuru, ko uyu musore yavugaga ko mbere yuko ajyanwa n’abo bantu, babanje kumutuma urwembe, ubundi bakamusaba kwinjira muri iyo modoka kugira ngo ajye kubarangira inzira y’aho berecyezaga.

Uyu mucuruzi yagize ati “Avuga ko ubwo yari ari kuri santere y’ubucuruzi ya Bushenge iyo modoka y’ibirahure byijimye yari irimo abagabo babiri bamubwira ko bakeneye urwembe, bamuha amafaranga Magana atanu ajya kurubagurira, asagutse arayabazanira.”

Uwo musore ngo yavuze ko abo bagabo bahise bamusaba kujya kubereka ahitwa Shangazi ku muhanda wa Rusizi-Huye, ari na bwo ngo bahitaga bamujyana, ndetse akagenda abereka inzira bagomba kunyura, ariko bageze ku muhanda werecyeza aho bari bamubajije, bakanga kuwukomeza ahubwo bakanyura ahandi.

Yavugaga ko yahise agira ikikango agasaba ko bamusiga aho, ariko ngo bakamwangira, ahubwo bahita bamutera ibintu mu maso agasinzira, ngo aho akangukiye, bakamusaba guhamagara ababyeyi be bakamwoherereza ibihumbi 100 kugira ngo bamurekure, ndetse ko ibyo byose babimubwiraga ari na ko bamukubita inkoni banamukebesha rwa rwembe ngo yari yabaguriye.

Ngo bigeze mu gicuku saa sita z’ijoro zirengaho iminota, ngo bakomeje kumwotsa igitutu, akaza guhamagara umubyeyi we akamwoherereza ayo mafaranga ku isaha ya saa saba zaburagaho umunota umwe.

Umwe mu babwiwe inkuru y’uyu musore, yagize ati “Bamaze kuyafata barongera bamuha ibimusinziriza bamuta muri iryo shyamba barigendera, akanguka ahava ataha ari bwo iwabo bamubonaga abahingutseho mu gitondo, afite ibisebe ku kuboko kw’iburyo ananiwe cyane.”

Akigera iwabo, umubyeyi we yahise amenyesha inzego z’umutekano, na zo zihita zitangira iperereza, ariko ziza gusanga uyu musore yabeshye, ahubwo ko ari imitwe yatekeye ababyeyi be kugira ngo bamuhe ayo mafaranga kuko yari ayakeneye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure, yavuze ko uyu musore yemereye RIB ko ibyo yakoze byari imitwe yo kugira ngo abone aho akura amafaranga yo guhaha yari yarahawe na bagenzi be babiri babana aho bigana muri kaminuza ya Tumba College of Technology yo mu Ntara y’Amajyaruguru.

SP Karekezi ati “Kuko ari we bagenzi be bizeraga neza, bateranyije amafaranga 125 000 yo kubatunga ku ishuri barayamuha ngo ayabike, aho kuyabika yose ayakoramo ayajyana muri Betingi.”

Yakomeje agira ati “Akigezwa mu maboko y’Ubugenzacyaha, mu ibazwa rye byose yabyemeye avuga ko ari imitwe yahimbaga, anavuga byose uko byagenze n’icyabimuteye.”

SP Karekezi yavuze ko uyu musore yabwiye inzego ko ubu buryo yakoresheje, ari bwo yabonaga bwari kumufasha kugira ngo umubyeyi we amuhe ayo mafaranga mu buryo bworoshye.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *