Abantu 179 bapfiriye mu mpanuka y’indege ku kibuga cy’indege cyo muri Koreya y’Epfo

Abantu 179 bapfiriye mu mpanuka y’indege ku kibuga cy’indege cyo muri Koreya y’Epfo

Indege yari itwaye abagenzi 181 yakoreye impanuka ku kibuga cy’indege cyo muri Koreya y’Epfo, yica abantu 179, nkuko abategetsi bashinzwe ibyo kuzimya inkongi y’umuriro babivuze.

Ibiro ntaramakuru Yonhap byo muri Koreya y’Epfo byatangaje ko iyo ndege yataye inzira yo ku kibuga cy’indege, igonga urukuta rwo ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Muan International Airport, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’icyo gihugu.

Iyo ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737-800 ya kompanyi Jeju Air, yari itwaye abagenzi 175 hamwe n’abakozi bo mu ndege batandatu, yari isubiye muri Koreya y’Epfo ivuye mu murwa mukuru Bangkok wa Thailand, ikora impanuka ubwo yari irimo kugwa kuri icyo kibuga.

Abantu babiri barokotse – abo ni abakora muri iyo ndege bari bari mu gice cy’umurizo wayo. Bajyanwe ku bitaro.

Abagenzi bari bari muri iyo ndege bari barimo Abanya-Koreya y’Epfo 173 n’Abanya-Thailand babiri, nkuko ibiro ntaramakuru Yonhap byabitangaje.

Byagenze bite?

Abazimya umuriro bari iruhande rw'indege yaguye yahiye igice kimwe

Icyateje iyi mpanuka ntikiremezwa, ariko ibitangazamakuru byo muri Koreya y’Epfo byatangaje ko ishobora kuba yatejwe n’inyoni zafashwe mu byuma by’iyo ndege.

Umutegetsi wo mu rwego rwo gutwara abantu mu ndege muri Koreya y’Epfo yavuze uko byagenze ubwo iyo ndege yari igeze hafi y’ikibuga cy’indege.

Uwo mutegetsi yavuze ko iyo ndege yari imaze akanya igerageza kugwa ariko abagenzura ingendo z’indege bayiburira ko ishobora kugongana n’inyoni, bituma iba iretse kugwa.

Nyuma y’iminota hafi ibiri, umupilote yamenyesheje abo bagenzuzi ko ari mu kaga – nuko abakuriye ubugenzuzi bw’indege bamuha uruhushya rwo kugusha iyo ndege aturutse mu cyerekezo gitandukanye.

Abantu bazimya umuriro, n'imodoka y'ubutabazi, bari iruhande rw'indege yakoze impanuka iryamye hasi yangiritse

Uwo mupilote yabyemeye – videwo igaragaza iyo ndege igera hasi nta mipine (idakoresheje imipine) cyangwa ikindi gikoresho cyo kuyifasha kugwa, nuko iranyerera imanuka mu nzira yayo yo ku kibuga igonga urukuta, bituma habaho iturika ry’umuriro.

Urwego rushinzwe gutwara abantu n’ibintu rwavuze ko uwo mupilote mukuru wayo yari ari muri aka kazi kuva mu mwaka wa 2019, ndetse ko yari afite uburambe mu gutwara indege bw’amasaha arenga 9,800.

Amashusho atagenzuwe yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga ajyanye n’iyo mpanuka – yabaye nyuma gato ya saa tatu za mu gitondo (9:00) ku isaha yaho – agaragaza iyo ndege inyerera igata inzira yayo yo ku kibuga cy’indege, nuko iragenda ikubita mu rukuta, nyuma igice cyayo kiragurumana.

Andi mashusho agaragaza umwotsi mwinshi w’umukara uzamuka mu kirere.

Ikigo cya Koreya y’Epfo cyo kuzimya inkongi cyavuze ko abakozi 80 bazimya umuriro hamwe n’imodoka z’amakamyo zirenga 30 boherejwe aho iyo mpanuka yabereye.

Ikarita ya Koreya y'Epfo igaragaza ahari ikibuga cy'indege cya Muan, n'umurwa mukuru Séoul

Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Muan kiri mu ntera ya kilometero hafi 178 mu majyepfo y’umurwa mukuru Séoul.

Urwego rwa Koreya y’Epfo rwo gutwara abantu mu ndege rufatwa nk’urufite amateka akomeye mu by’umutekano w’abagenzi.

Iyi mpanuka ni yo ya mbere ibayeho ipfiriyemo abantu mu mateka ya kompanyi Jeju Air, imwe muri kompanyi nini cyane muri Koreya y’Epfo zo gutwara abagenzi mu ndege ku giciro cyo hasi, yashinzwe mu mwaka wa 2005.

Ni na yo mpanuka ya mbere ipfiriyemo abantu ikozwe na kompanyi y’indege yo muri Koreya y’Epfo mu myaka irenga 10 ishize. Mu mwaka wa 2013, abantu batatu barapfuye ubwo indege ya kompanyi Asiana Airlines yakoraga impanuka ubwo yari irimo kugwa ku kibuga cy’indege cy’i San Francisco muri Amerika.

Abantu bicaye n'abahagaze barimo n'uhagaze urimo kuvugira mu ndangururamajwi

Imiryango y’abari bari mu ndege bateraniye ku kibuga cy’indege

Abantu bicaye bacecetse
Aho impanuka y'indege yabereye hahagaze abakora ubutabazi
Aho impanuka y'indege yabereye hahagaze abakora ubutabazi

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *