Bugesera : Igishushanyombonera ntigiha amahirwe ba Rwiyemezamirimo yo kubaka amahoteri ku nkengero z’ibiyaga

Bugesera : Igishushanyombonera ntigiha amahirwe ba Rwiyemezamirimo yo kubaka amahoteri ku nkengero z’ibiyaga

Ba Rwiyemezamirimo batandukanye baba abo mu gihugu ndetse no hanze yacyo bifuza gushora imari mu Karere ka Bugesera cyane cyane ku nkengero z’ibiyaga by’aka Karere ngo babe bahashyire amahoteri n’ibindi bikorwa byakurura ba mukerarugendo ariko bakagongana n’igishushanyombonera cyahashyize mu gice kinini cy’ubuhinzi.

Rugamba Bertrand ( Izina twamuhaye) ni umunyarwanda utuye k’umugabane w’Amerika, aganira n’Impuruza yatubwiye ko nyuma yo gusura hamwe mu bice by’ibiyaga by’Akarere ka Bugesera yahise agira icyifuzo cyo kuba yahubaka ihoteri mu rwego rwo kuhashora imari no guteza imbere muri rusange Akarere n’igihugu cye, ariko ageze ku Karere ngo ahabwe ibisobanuro by’ibanze byazamufasha gushyira mu bikorwa icyifuzo cye, ahava yacitse intege kuko bari bamuhakaniye.

Avuga ko azi neza ko mu Rwanda nta gikorwa gikorwa utagendeye ku gishushanyombonera cy’Akarere ari nayo mpamvu yatumye anyarukira yo ngo ahabwe ibisobanuro, ariko na none atungurwa no kubwirwa ko igice cyo ku biyaga nta bikorwa by’amahoteri bigomba kuhakorerwa ahubwo ari igice cy’ubuhinzi.

Ati : “Bishoboka bite ko ahantu nyaburanga nko ku nkenegero z’ibiyaga hashyirwa mu gice cy’ubuhinzi? Njye byarantunguye mbanza no kugirango ni bumwe mu buryo bwo kuhanyima cyangwa kunaniza ariko mbiganirije bagenzi banjye bambwira ko ari uko bimeze! Gusa na n’ubu nibaza niba abayobozi mbere yo kubikora baba barabanje kubitekerezaho nta kwibeshya, bakabona gafata umwanzuro ukwiye”.

 

Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard

Kuri uyu wa gatanu, tariki 27 Ukuboza 2024, ubwo umunyamakuru yabazaga Meya w’Akarere ka Bugesera Bwana Mutabazi Richard mu kiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko ari ko bimeze kandi ko icyemezo cyafashwe nta guhubuka kubayeho kuko hari impamvu zitandukanye zagendeweho ku nyungu rusange z’abaturage.

Ati: “ Dufite ibice byinshi byakubakwamo amahoteri kuko no mu gice cy’ikibuga cy’indege ubwacyo hagenewe icyanya cyajyamo amahoteri menshi ndetse no ku biyaga hari aho dufite n’ubwo ari hake ugereranyije n’aho duhinga, ni icyemezo rero abantu bafata ukareba icyo Akarere gakeneye cyane kurusha ikindi kuko dushobora kuzagira amahoteri menshi ariko tukayavamo twiruka twashonje”.

Mutabazi Richard yavuze ko kandi ako gace gato ko ku biyaga katanzwe kuzubakamo amahoteri atazazamukira rimwe, bazabanza bakareba ko kuzura ariko ahandi hose hasigaye habe hahingwa cyane ko hanatunze Akarere kuko sizoni zose hatanga umusaruro.

Ati: “ Gutangirira ku cyizere gusa cyo kuvuga ngo aha hantu hagenewe amahoteri abantu ntibanahahinge tukazamara imyaka 10 nta hoteli n’imwe irahubakwa, cyaba ari igihombo gikomeye ku musaruro wa buri sizoni wakagombye kuhava, ni cyo cyemezo twafashe kandi gifitiye abaturage benshi akamaro”.
Igishushanyombonera cyashyiriweho kurengera inyungu rusange z’igihugu n’abaturage …

Igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’Igihugu cyo kugeza mu mwaka wa 2050 kigamije gushyira mu bikorwa icyerekezo 2050 Igihugu cyihaye. Cyemejwe n’inama y’Abaministiri yateranye tariki 29 Nyakanga 2020. Intego yacyo ni ukugaragaza uko ubutaka buzakoreshwa guhera mu mwaka wa 2020 kugeza 2050 hakurikijwe ubwiyongere bw’abaturage, umuvuduko w’iterambere mu nzego zose ndetse n’intego igihugu kihaye kugeraho muri 2050.

Iki gishushanyombonera kigaragaza mu gihugu uduce dufite ubutaka bwiza kurusha ubundi buherereyemo n’uburyo bw’imihingire bigomba kuzakoreshwa ngo u Rwanda rubashe kwihaza mu biribwa abaturage bazaba ari miliyoni 22 muri 2050. Ubuhinzi buzakorerwa mu gihugu hose kandi umusaruro w’ubuhinzi uzongerwa cyane ku buryo ugomba kwikuba inshuro 15 ugereranyije n’uhari ubu.

Mu rwego rwo kurinda ubutaka bw’ubuhinzi, buri Karere biteganyijwe ko kagira igishushanyombonera bwite cy’imikoreshereze y’ubutaka kitari icyo mu gice cy’umujyi gusa nk’uko bisanzwe ahubwo icy’akarere kose. Icyo gishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’Akarere, kikagaragaza neza ubutaka bugenewe guhingwaho kandi kubukoresha ikitari ubuhinzi n’ubworozi ntibyemewe.

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu turere 30 tugize Igihugu cy’u Rwanda. Ni Akarere gaherereye mu Ntara y’Iburasirazuba, mu majyepfo y’Iburengerazuba bwayo. Mu majyepfo gahana imbibi n’igihugu cy’u Burundi, mu Majyaruguru yako gahana imbibi n’Akarere ka Kicukiro, mu Burasirazuba gahana imbibi n’Uturere twa Rwamagana na Ngoma. Mu Burengerazuba bwako kagahana imbibi n’Uturere twa Kamonyi, Ruhango na Nyanza.

Aka Karere gafite ubuso 1337 km2, ka kaba gatuwe n’abaturage 551,103 (hashingiwe ku ibarura rusange ry’abaturage rya 2022). Ni akarere kagizwe n’Imirenge 15, Utugari 72 n’Imidugudu 581. Ni Akarere rukumbi mu gihugu gakungahaye ku biyaga kuko byose hamwe bigera ku icyenda birimo bibiri binini nka Rweru na Cyohoha, byose hamwe bikaba bifite ubuso bungana na hegitari 10,635.

Ubwo abanyamakuru bari mu kiganiro na Meya w’Akarere
Cyohoha
Rweru

Rweru na Cyohoha, ni bimwe biyaga binini biri mu Karere ka Bugesera

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *