Umupfumu ‘ Rutangarwamaboko’ yanenze amashusho yashyizwe hanze na The Ben n’umugore we

Umupfumu ‘ Rutangarwamaboko’ yanenze amashusho yashyizwe hanze na The Ben n’umugore we

Nzayisenga Modeste uzwi nk’Umupfumu Rutangarwamaboko, yahanuye umuhanzi The Ben n’umugore we Uwicyeza Pamella, kubera amashusho agaragaza umugore atwite, avuga ko “Inda y’umubyeyi irubahwa ikubahirizwa ntiyanikwa ku gasozi.”

Ni nyuma yuko kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukuboza 2024, umuhanzi The Ben ashyize hanze indirimbo ye nshya ‘True Love’ igaragaramo amashusho ari kumwe n’umugore we Uwicyeza Pamella agaragara akuriwe.

Ni indirimbo yakunzwe n’abatari bacye, bishimiye amashusho yayo byumwihariko uko agaragaramo umugore we atwite, ndetse bikaba byanamenyekanye mu gihe cya vuba ko benda kwibaruka imfura yabo.

Ni mu gihe Umupfumu Rutangarwamaboko we atashimye aya mashusho, aho yanenze uburyo umugore wa The Ben yagaragaye inda ye igararaga.

Mu butumwa bwumvikanamo nko gucyebura, Rutangarwamaboko, yagize ati “Duhane duhanure kandi duhonore Benimana bahonoke: Utwite aratwikira ntatwika ngo yimanukire ejo kuzamuka byamugora amagarukirane muri rwa ruziga rw’ubuzima butazima.”

Rutangarwamaboko wiyita Umupfumu, yakomeje agira ati “Inda y’umubyeyi irubahwa ikubahirizwa ntiyanikwa ku gasozi kayiha nde n’u Rwanda ni inda. Muzibeho mwo gatsindwa mwe!”

Bamwe mu babyeyi barimo abasanzwe bafite amazina azwi mu ruganda rw’imyidagaduro, bakunze kwifotoza iyo batwite, bagaragaza inda zabo, bishimira ko bagiye kwakira umwana, ntibivugweho rumwe na bamwe mu Banyarwanda, aho bamwe bavuga ko bihabanye n’umuco, mu gihe abandi baba bavuga ko ntacyo bitwaye.

Miss Pamella yagaragaye mu mashusho ya The Ben

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *