Nyamagabe: Yafashwe yari yarahinduye irangamuntu ye agamije kwihisha kubera ibyaha akekwagaho

Nyamagabe: Yafashwe yari yarahinduye irangamuntu ye agamije kwihisha kubera ibyaha akekwagaho

Umusaza w’imyaka 62 yafatiwe mu mu Murenge wa Musebeya mu Karere ka Nyamagabe nyuma y’imyaka 30 yari amaze yihisha kubera Jenoside yakorewe Abatutsi yagizemo uruhare ubwo yabaga mu cyahoze ari Komini Karambo, ubu ni muri Nyamagabe.

Patrick Sindikubwabo uhagarariye IBUKA mu Karere ka Nyamagabe, yatangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yari yarakatiwe n’Inkiko Gacaca igifungo cy’imyaka 30, ahita atoroka atangira kwihishahisha.

Yitwa Vénant Uwihoreye.

Perezida wa IBUKA yagize ati: “Uyu mugabo akomoka mu yahoze ari Komini Karambo muri Segiteri Rugazi muri Serile Masinde, ubu ni mu Murenge wa Musebeya mu Kagari ka Sekera mu Mudugudu wa Rugazi mu Karere ka Nyamagabe, akaba yarafatiwe mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Kigoma, mu Kagari ka Mulinja, mu Mudugudu wa Burambi”.

Uwihoreye yavuye muri aka Karere ajya mu Ntara y’Amajyepfo ahindura amazina agamije kujijisha kugira ngo adakurikiranwa.

Yiyise amazina y’Abisilamu ya Ramadhani Yusufu kugira ngo atazamenyekana.

Yaje kuvumburwa, bimenyekana ko yihishe mu Karere ka Nyanza biturutse ku bantu bamenye amakuru ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakanabihuza n’amazina yahoranye.

Abo mu muryango w’uyu musaza baramuhishiriye kuko uwababazaga aho yagiye bamubwiraga ko yahunze, atakiba mu Rwanda.

Perezida wa IBUKA muri Nyamagabe witwa Sindikubwabo avuga ko guhishira amakuru ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bibangamira ubumwe n’ubwiyunge.

Bituma hadatangwa ubutabera ku bayirokotse bayiburiyemo ababo, ibyabo bigasahurwa.

Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyepfo ikimara kubwirwa iby’uwo mugabo, yatangiye guperereza neza, iza kumufata.

Tariki 22, Ukuboza, 2024 nibwo yafashwe kugira ngo ahanirwe icyaha yahamijwe na Gacaca.

Ubwo iyi nkuru yandikwaga, uyu musaza yari afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka muri Nyamagabe, mu gihe ategereje kujyanwa muri Gereza kurangiza igihano yakatiwe.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *