Jeannette Kagame yageneye ubutumwa umuryango Nyarwanda k’umunsi wa Noheri

Jeannette Kagame yageneye ubutumwa umuryango Nyarwanda k’umunsi wa Noheri

Madamu Jeannette Kagame yageneye  Abanyarwanda ubutumwa bwo kubibutsa ko nta kiryoha nk’umuryango utekanye kandi urangwa n’urukundo.

Ubutumwa bwe bwaciye kuri X ya Imbuto Foundation, bwibanda cyane ku kamaro k’urukundo, kubaka urugo n’umutekano uranga abarugize.

Ubutumwa bwe bwibutsa abantu akamaro k’ubumuntu n’umubano mu bandi kandi bukababwira ko umuryango wunze ubumwe, ugirira buri wese akamaro ndetse n’igihugu muri rusange.

Atangira abwira abantu ko mu minsi mikuru, Umujyi wa Kigali uba utagira uko usa.

Mu mvugo ya gisizi, Jeannette Kagame agaragaraza ko mu minsi nk’iyi, Umujyi wa Kigali uba usa n’umugeni warimbishirijwe.

Ni umujyi uba ugaragaza urukundo rw’abawutuye, kandi rugenewe abawusura.

Ubutumwa bwe ariko, ku rundi ruhande, bwibutsa abantu ko urukundo ari rwiza, icyakora ko rukwiye gukomeza kungerwamo ibirungo kugira ngo ntirube urw’amagambo gusa.

Agira urubyiruko inama yo kumenya ko urukundo nyarwo atari urwo rusoma ku mbuga nkoranyambaga cyangwa urwo babona ahandi, aho usanga bavuga ko urukundo ari ikintu kitagira amakemwa, aho abantu bahora bishimye byonyine.

Mu nyandiko ye hari ahagira hati: “ Urukundo si ugushakira kuwo ukunda ibidashoboka, ahubwo ni ukumwumva, ukamwakira uko ari, ukemera ko adatunganye ukamukundira ibye byose”.

Avuga kandi ko umuntu uhera ku bibazo biba mu ngo akemeza ko gushaka ari bibi, aba abeshya.

Jeannette Kagame avuga ko kuba hari ibigoranye biboneka mu ngo ubwabyo bidakwiye gutuma gushakana bifatwa nabi, ngo ‘niko zubakwa’.

Yemeza ko umuryango atari ingoyi ahubwo ari umugisha, ari ahantu ho kuzamura imibereho y’abawugize.

Ibyo ariko asanga bitagombye guhuma bamwe amaso ngo bumve ko mu rushako ari mu munyenga.

Ni ahantu hari urukundo ariko rurangwa n’ubwitange, ubwubahane n’ubufatanye.

Ahantu nk’aho rero niho abana baba bagomba gukurira, bumva icyanga cy’urukundo.

Urwo rukundo, nk’uko Jeannette Kagame abyemeza, rwubakwa buhoro buhoro, itafari ku rindi, bigakorwa binyuze cyane cyane mu kuganira kw’abashakanye no guha abana umwanya wabo mu bibera mu rugo.

N’ubwo ashishikariza abantu urukundo no kubaka umuryango, uyu mubyeyi atanga inama yo kugira amahitamo arimo ubushishozi kuko umuntu muzabana aba ari umuntu wihariye.

Uwo agomba kuba ari umuntu musangiye imyumvire ku bintu by’ingenzi bizaranga urugo rwanyu, witeguye kukumva mu bihe uzaba umukeneye kandi uzi gushyira mu gaciro.

Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame ni ingenzi muri iyi minsi Abanyarwanda bari kwizihiza icyo bita iminsi mikuru.

Avuga ko mu kuyizihiza, abantu bakwiye kureba kure, bakamenya kubana neza n’abandi, mu ngo zabo hakarangwa n’umwuka wa gicuti na kivandimwe.

Yasoje ubutumwa bwe yifuriza Abanyarwanda bose kugira Noheli Nziza no kuzarangiza umwaka wa 2024 mu mahoro bagatangira uwa 2025 mu yandi kandi aganje.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *