Polisi y’uRwanda yageneye ubutumwa abaturarwanda bw’ iminsi mikuru
Polisi y’u Rwanda yageneye Abaturarwanda ubutumwa bw’uko bagomba kwitwara muri ibi bihe by’iminsi mikuru bagiye kwinjiramo, byumwihariko isaba abanywa agasembuye, kutazarenza urugero, ndetse n’abandi bose kwirinda ibyabagusha mu byaha.
Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ukuboza 2024.
Muri ubu butumwa bureba Abaturarwanda mu byiciro byose, ACP Boniface Rutikanga yasabye urubyiruko rw’abanyeshuri bari mu biruhuko kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi bibatesha agaciro.
Yagize ati “Bana rubyiruko muje mu biruhuko mwirinde gukoresha ibiyobyabwenge, mwirinde ibirori byo kwizihiza iminsi mikuru bibashora mu businzi n’ibindi bikorwa bibatesha agaciro, birimo kwiyandarika, ubusinzi no kurwana byabaviramo kuhasiga ubuzima cyangwa mugakomereka.”
ACP Rutikanga yibukije abanyeshuri ko iki ari igihe cyo kwicara bakareba ibyo bagezeho mu masomo, bakanatekereza ibyo bagomba kugeraho mu bihe by’amasomo biri imbere, asaba n’ababyeyi kumenya buri gihe aho abana babo bari n’ibyo barimo, mu rwego rwo gufatanya kugira ngo abana bacungirwe umutekano cyane cyane ko ari bo Rwanda rw’ejo.
Yakomeje asaba abakora ubucuruzi bujyanye n’imyidagaduro no kuyakira kwirinda guha abana inzoga, kudakomeza guha inzoga abakiriya mu gihe babona ko bamaze gusinda no kudateza urusaku aho bakorera.
Ati “Abacuruza inzoga turabibutsa ko inzoga atari iz’abana ariko kandi n’umuntu mukuru wanyweye ibisindisha muzibuke ko iyo yamaze gusinda, mutemerewe kongera kumuha ibindi binyobwa bikomeza kumuzahaza, asinda kurushaho. Mwibuke na none ko ibikorwa byanyu bitagomba gusakuriza aho mutuye, mushyireho utugabanyamajwi, cyangwa mucurange imiziki mu kigero.”
Abanywa inzoga muri ibi bihe by’iminsi mikuru barakangurirwa kunywa mu rugero no kwirinda gutwara ikinyabiziga mu gihe banyoye.
ACP Rutikanga ati “Nawe muntu unywa inzoga, mu rwego rwo kwishima, jya unywa mu kigero kandi igihe wanyweye ibisindisha, uragirwa inama yo kudatwara ikinyabiziga niba wahisemo kunywa ukanezerwa. Igihe ushaka gutaha mu rugo wakwiyambaza serivisi z’amatagisi zihari, ukiyambaza umuvandimwe cyangwa inshuti itakoresheje ibisindisha cyangwa ukiyambaza abakora ako kazi bazwi nk’abasare.”
Yibukije buri wese gutangira amakuru ku gihe ku byo abona byahungabanya umutekano kugira ngo bikumirwe, asoza yifuriza abaturarwanda kuzagira Noheri nziza n’umwaka mushya muhire.