Amavubi yatsindiwe muri Sudani y’epfo
Mu masaha y’igicamunsi kuri uyu wa Mbere tariki 23, Ukuboza, 2024 nibwo Amavubi ari bugere i Kigali nyuma yo gutsindwa n’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Sudani y’Epfo yitwa Bright Stars ibitego bitatu kuri bibiri.
Hari mu mukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu bya bo CHAN 2024.
Amavubi yatangiye akina neza ariko gutsinda birayagora, Sudani yo yakinaga itera imipira miremire cyane cyane ko n’abakinnyi b’iyi kipe ari barebare cyane ugereranyije na bagenzi abao bakinira Amavubi.
Ku munota wa 13 nibwo Amavubi yatsinze igitego cya mbere gitsinzwe na Nsabimana Aimable nyuma y’umupira muremure wari utewe na Sudani y’Epfo maze ashaka kuwuha umunyezamu Muhawenayo Gad ariko wari waje imbere, uruhukira mu izamu.
Igice cya kabiri cyatangiye uruhande rw’Amavubi rukuramo Dushiminana Olivier hajyamo Mugisha Didier kandi ku munota wa 49 Amavubi abona igitego cya mbere cyatsinzwe na Muhire Kevin.
Cyinjiye nyuma y’umupira Tuyisenge Arsѐne yahawe na Mugisha Gilbert ariko akawutakaza.
Ku munota wa 53 Ebon Malish yatsindiye Sudani y’Epfo igitego cya gatatu ku mupira wari uhinduriwe ku ruhande rw’ibumoso akagitsinda akoresheje umutwe.
Ku munota wa 63 Amavubi yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mugisha Didier.
Kuva ubwo, Amavubi yarwanye no kubona igitego cya gatatu ariko birananirana, umukino urangira atsindiwe i Juba ibitego 3-2.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 28, Ukuboza, 2024 ,saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Stade Amahoro.