RIB yataye muri yombi abasore n’inkumi bakoreye umurundi iyicarubozo
Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruvuga ko nyuma yo kumenya amakuru y’urugomo ruvugwa mu mutwe w’iyi nkuru, rwatangiye iperereza ruta muri yombi abasore n’inkumi b’Abanyarwanda bari mu bikorwa byo kwinezeza (House Party), bakabikoreramo ibyaha bakurikiranyweho byo guhohotera Umurundi.
Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y’umusore w’Umurundi ugaragaza umubiri uriho ibikomere bikomeye ku buryo ubona ko yakorewe ibya mfura mbi.
Mu kiganiro Umuvugizi w’Ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry yagiranye na Radio/TV10 yavuze ko nyuma y’iperereza uru rwego rwakoze, hatawe muri yombi inkumi n’abasore .
Ati: “ Nyuma y’uko RIB imenye amakuru ko hari umwana uri guhohoterwa na bagenzi be, mu nzu bari bakodesheje mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga, Akagari ka Kamashashi, Umudugudu w’Akindege, ku bufatanye bwa RIB na Polisi, inzego zahise zihagoboka, hafatwa urubyiruko rufite hagati y’imyaka 19 na 24.”
Abakobwa 10 nibo babanje gufatwa, bakorwaho iperereza risesuye, buri wese avuga uruhare rwe muri iki cyaha, biza no kugaragara ko umunani muri bo ari bo bakwiye gukurikiranwaho uruhare muri iryo yicarubuzo nk’uko RIB ibyemeza.
Ese icyo cyaha bagikoze bate?
Nyuma yo gukodesha inzu yo gukoreramo ibyo birori, urwo rubyiruko rwaje kubura telefoni na mudasobwa, nibwo rwahise rwadukira uwo Murundi rumukubita rumushinja kubyiba.
Dr. Murangira ati: “ Mu gihe bari muri iyo nzu, baje kwibwa telefoni eshatu na machine ya laptop, baza gukeka umwe muri bo ari we Haberamugabo Guy Divin batangira kumukubita bavuga ko ari we wabyibye”.
RIB ivuga ko bamukoreye urugomo rukabije biza kumuviramo gukomereka ku buryo bukomeye.
Abakekwaho icyo cyaha bahise bajya gufungirwa kuri Station ya RIB ku Murenge wa Nyarugunga, dosiye yabo ishyikirizwa ubugenzacyaha.
Kuba Umurundi ariko ngo sibyo byatumye uwo musore ahohoterwa, ahubwo yazize ko yakekwagaho ubwo bujura.
Dr Murangira ati: “ N’ubwo Haberamugayo Guy akomoka mu Burundi, yari mu Rwanda ku mpamvu z’amashuri, guhohoterwa n’abari inshuti ze ntaho bihuriye n’igihugu akomokamo”.
Abakoze urwo rugomo bajyanywe gupimwa amaraso ngo harebwe niba nta biyobyabwenge bindi bafashe mbere yo gukora ibyo bakurikiranyweho.
RIB yabimenye ite?
umuvugizi yakomeje avuga ko benshi mu bafunzwe bakoze icyaha cyo kurebera no kudatabariza umuntu uri mu kaga, mu gihe uwahohoterwaga yabikorewe hafi icyumweru cyose afungiye mu nzu, bakamurekura bagiye kumuha amafunguro no mu bwiherero bakongera bakamufunga banakomeza kumukorera iyica rubozo kugeza ubwo hari umuturanyi wumvise umuntu utaka agatabaza inzego z’umutekano.