‘OMS’ yatanze impuruza ko ikibazo cy’ibudahangarwa buke bw’imiti mu mubiri w’abantu cyugarije isi
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita k’ubuzima (OMS) ndetse na Leta y’uRwanda bahangayikishijwe bikomeye n’ikibazo cy’ukunanirwa guhangana n’imiti mu mubiri yica Mikorobe bitewe ahanini no gufata imiti nabi k’umurwayi bikageza aho itavura indwara runaka yarabaye ikigugu.
Mu rwego rwo gukomeza gushimangira ingamba zo gukumira indwara no guhangana n’ikibazo cy’ubudahangarwa bw’imiti yica mikorobe, Umuryango Nyarwanda wita ku Gukumira no Kurwanya Indwara (infection Prevention Control Rwanda Organisation), k’ubufatanye n’ikigo mpuzamahamga cy’ubuvuzi cya Pfizer, ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cyita k’ubuzima (RBC), cyateguye inama mpuzamahanga y’umunsi umwe, iyi ikaba yabereye i Kigali kuri uyu wa gatanu, tariki ya 20 Ukuboza 2024, ikaba yarahurije hamwe inzobere mu buvuzi , abashakashatsi n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuzima bakorera mu gihugu.
Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti: ” Optimazed and Accelerate Initiatived to Contain AMR” , ugereranyije mu kinyarwanda ikagara iti: ” Guteza imbere no kwihutisha ingamba zo gukumira no kugabanya u ubudahangarwa bw’imiti yica mikorobe”.
Ni byinshi bishobora guteza ikibazo cy’ubushobozi buke cyangwa se kunanirwa kuvura kw’imiti nko kutanywera imiti ku gihe k’umurwayi, kuvanga inzoga n’imiti kandi wabibujijwe , kwivuza magendu wagiye muri Farumasi ukagura umuti uko ubyumva kandi utisuzumishije, guhindurirwa umuti ugeze muri Farumasi kandi wawandikiwe na muganga ku mpamvu runaka z’umurwayi cyangwa umukozi wayo, n’izindi.
Mutabazi Jean Claude ni umuhanga mu by’imiti (Pharmacist), akanakora mu rwego rushinzwe guteza imbere ubuzima rusange bw’abaturage, aganira n’itangazamakuru yagarutse ku makosa akorwa n’abatanga imiti ndetse n’abarwayi usanga ari byo biha icyuho cy’ukutavurwa kw’imiti muganga aba yandikiye umurwayi.
Ati: “ Hari igihe umurwayi yumva ibimenyetso runaka nk’umuriro, gucika intege,.. byagabanutse umurwayi akibwira ko yakize umuti akawuhagarika, burya mu by’ukuri ntuba wakize utararangiza umuti wose wandikiwe! Hari imiti imwe n’imwe izirana n’amata ndetse n’ibisindisha ibyo byose nibyo bituma hagira mikorobe zisigara mu mubiri zikiremamo ubwirinzi ubutaha wa muti ntube wakuvura”.
Yavuze kandi ku makosa akorwa na bamwe muri bagenzi be bakorera mu mafarumasi batwarwa n’inyungu bakirengagiza nkana uburyo bwashyizweho buba bugomba gukurikizwa mu itangwa ry’imiti.
“ Imiti igira ibyiciro bitewe n’ubukana bwayo n’uburyo ihangana n’indwara cyane cyane ku miti isaba ko itangirana n’ufite ubushobozi cyangwa se ubukana buke bwo guhangana n’indwara noneho nyuma byakwanga ukaba ari bwo ujya ku miti yisumbuyeho mu bushobozi, byumvikana ko uhereye k’umuti ufite ubushobozi buri hejuru uba uri kubangamira wa muti ufite ubushobozi bukeye kuko Mikorobe ni indwara ubwazo bigira uburyo bwo kwirinda n’amayeri menshi ”.
Dr Bitunguhari Leopord ni umuganga w’indwara zo mu mubiri, akorera mu bitaro bikuru bya Kaminuza (CHUK), avuga ko haba mu nyigo zitandukanye zagiye zikorwa na RBC ariko no mu bitaro hari imibare batunga zose zigahuriza ku ishusho imwe igaragaza ubwiyongere bw’ikibazo.
Ati : “ Ikibazo cy’ubudahangarwa bw’udukoko ku miti ituvura kiragenda gifata indi ntera ndende, ugiye nka CHUK, Faysal n’ahandi usanga imiti y’ibanze twaheragaho imenyerewe nka za ‘Amoxicillin , Azithromycin,… itakivura! ku bitaro aho turi biragaragara ko bigenda bizamuka k’uburyo twavuye muri ya miti y’ibanze yari isanzwe ivura abantu kandi k’uburyo bufatika, ubu tugeze mu kiciro ahanini cya kabiri cy’iyo miti ndetse hari na hamwe abari muri ibyo bitaro nko mu ndembe usanga bageze ku cyiciro cya nyuma cy’iri ku isoko bigasaba ko inganda zazakora indi miti ”.
Muganga avuga ko igisubizo atari ugukorwa kw’imiti mu nganda gusa ari nayo mpamvu habayeho guhura kw’inzego zitandukanye bakaganira ku kibazo kandi ingamba zifatiwemo zikubahirizwa, hakabaho guhagarika kwihinduranya k’udukoko.
Umuryango w’abibumbye ( UN) iyo wagaragaje ikibazo mu nteko rusange kiba ari ikibazo gihangayikishije isi, kugeza ubu uretse icyorezo cya Ebola, Covid-10 n’indwara zitandura, n’iki kibazo cy’ubwigaranzure bw’udukoko mu mubiri w’umuntu cyamaze gushyirwamo bivuze ko ari ikibazo gishobora kuzabangamira isi mu gihe kizaza, buri wese akaba asabwa kukigira icye yaba umurwayi, umuganga, utanga imiti ndetse no mu nganda zikora imiti.
Imibare yo ku rwego rw’isi itangwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita k’ubuzima (OMS) igaragaraza ko ikibazo cy’ubwigaranzure bw’udukoko mu mubiri giteza imfu ziri hagati ya miliyoni 4-5 k’umwaka, umubare kandi ushobora no kuziyongera mu myaka iri imbere hatagize ingamba zifatwa; Iyi mibare akenshi ugasanga imyinshi iri mu bihugu bitaratera imbere kubera ko usanga nta bushobozi buhambaye bwo gupima indwara ndetse n’inzobere zidahagije mu gutanga imiti hatabayeho kwibeshya ku ndwara.