Facebook ikomeje kuza imbere y’izindi mbugankoranyambaga mu Rwanda

Facebook ikomeje kuza imbere y’izindi mbugankoranyambaga mu Rwanda
Uko u Rwanda rukomeza urugendo rwo kuba ku isonga mu gukoresha ikoranabuhanga muri Afurika no ku Isi, Imbuga nkoranyambaga zikomeje kuba ingenzi mu kuganira, guteza imbere ubucuruzi, no guhindura umuco. Hamwe n’abakoresha benshi barushaho kwiyongera no guhinduka kw’imikorere, umwaka wa 2024 wabaye ingenzi.

Mu mwaka wa 2024, Facebook yakomeje kuba urubuga rukunzwe cyane mu Rwanda, rukaba rwihariye hejuru ya 32% by’isoko. Twitter na Instagram byakurikiranaga hafi, aho abakoresha babyifashishaga mu kubona amakuru, kwidagadura no gukorera ubucuruzi.

Tugiye kurebera hamwe uruhare n’iterambere ry’imbuga nkoranyambaga mu mwaka wa 2024 mu byiciro bitandukanye harimo, Kwiyongera Kw’Abakoresha Ikoranabuhanga, Imbuga Nkoranyambaga Zikunzwe n’Ibyo Zimaze, Inyungu mu Kubona Amafaranga, Ubwisanzure mu Gutanga Ibitekerezo, Ingaruka ku Bucuruzi Bukoresha Ikoranabuhanga n’icyatije umurindi uyu muvuduko w’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Kwiyongera kw’abakoresha ikoranabuhanga

Imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga mu Rwanda yagiye izamuka gahoro gahoro muri 2024, igaragaza umuhate w’Igihugu mu guhindura ikoranabuhanga. Urubuga nka Facebook, Twitter, Pinterest, na Instagram rwungutse abakoresha benshi mu byiciro byose.

Dukurikije imibare mishya ya NapoleonCat, Facebook ifite 32.32% by’isoko, ikurikirwa na Twitter (22.21%), Pinterest (15.37%), YouTube (14.92%), na Instagram (11.52%). Uku kwiyongera kugaragaza akamaro k’izi mbuga mu buzima bwa buri munsi, uhereye ku gutumanaho kugera ku gushaka akazi.

Imbuga nkoranyambaga zikunzwe n’ibyo zimaze

Facebook: Ikomeje kuyobora isoko, Facebook ni urubuga abantu benshi bacyifashisha mu gusangira amakuru no gutumanaho. Abacuruzi nabo barukoresha cyane mu kwamamaza no kugera ku bakiriya.

Twitter (X): Kubera uburyo bwo gutanga ubutumwa bugufi, Twitter yabaye ahantu h’amakuru agezweho, ibiganiro bya politiki, n’ibiganiro byo mu buzima busanzwe. Ikindi cyatumye Twitter (X) iza ku mwaya wa kabiri, habaye ahantu buri wese yisanga agatanga igitekerezo cye uko abyumva kandi akabasha kuhakura amakuru mu ba mbere byumwihariko muri Politiki.

Instagram: Ikunzwe cyane n’urubyiruko, Instagram ni urubuga rwifashishwa mu gusangiza amashusho meza yerekeranye n’imibereho, imideli, no gusura ahantu hatandukanye ndetse n’amshushi magufi azwi nka Reels.

YouTube: Mu gihe amashusho akomeje kwigarurira abantu, YouTube yabaye urubuga rw’ingenzi mu kwidagadura, kwiga, no kwamamaza binyuze mu buryo bw’amashusho cyane ko arirwo rubuga buri munyarwanda aziko yareberaho amashusho.

Pinterest: N’ubwo idakoreshwa cyane mu gutumanaho, Pinterest izwi cyane mu gutanga ibitekerezo by’ubuhanzi n’ibindi bishushanyo bidasanzwe abantu benshi bakenera gukoresha akaba ari urubuga rworohereje abantu mu buryo bwo gukorera ifaranga.

 

Urubuga rwa Facebook ruri ku isonga mu mbuga nkoranyambaga zakoreshejwe cyane uyu mwaka

 

Inyungu mu kubona amafaranga

Muri uyu mwaka wa 2024, abantu benshi bitabiriye ndetse bakoresha cyane urubuga rwa YouTube mu rwego rwo gushaka amafaranga byatumye kubera ubushake bwinshi n’amayeri menshi mu gushaka amafaranga, byazamuye umubare w’ibyaha bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga muri rusange.

Turetse YouTube nubundi yari isanzweho, uyu mwaka nibwo abantu benshi bitabiriye urubuga rwa TikTok ndetse rurabahira aho uwabashije kugira abamukurikirana benshi yababyaje umusaruro haba mu kwamamaza ndetse no kwinjiza amafaranga bitewe n’abarebye ibihangano bye.

Muri macye, twavuga ko uyu mwaka aribwo TikTok yazanye imbaduko zidasanzwe mu Rwanda.

Uyu mwaka, benshi mu bantu bamenye ko imbuga nkoranyambaga wazikoresha mu gushaka amafaranga kandi umubare w’abakorera amafaranga ku mbuga nkoranyambaga wariyongereye

Ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo

Buri muturage afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bye uko abyumva ariko bitabangamira cyangwa ngo bigire uwo bikomeretsa. NKuko uyu mwaka abakoresha imbuga nkoranyambaga biyongereye kandi buri wese atanga ibitekerezo uko abyumva bigatuma hari benshi bagongana, byatumye ku mbuga nkoranyambaga hakorerwaho ibyaha byinshi.

Nyamara nubwo ubu bwiyongere bw’abakoresha imbuga nkoranyambaga bwatumye hiyongera n’ibyaha, inzego za Leta kuva ku rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ntabwo bahwemye guhura abantu no kubigiha imikoreshereze myiza y’imbuga nkoranyambaga.

Imbuga nkoranyambaga zabaye inzira nziza yo gutanga ibitekerezo ku banyarwanda benshi

Ingaruka ku bucuruzi bukoresha ikoranabuhanga

Guhuza ubucuruzi n’imbuga nkoranyambaga byagize akamaro kanini ku bucuruzi bwo mu Rwanda. Uhereye ku bucuruzi buto kugera ku bigo binini, ibirango by’ubucuruzi byakoresheje uburyo bwo kwamamaza hakoreshejwe ikoranabuhanga ngo bigere ku baguzi.

Usubije amao inyuma, wasanga uyu mwaka aribwo mu maso yawe hanyumzemo ubutumwa bwinshi bwamamaza kuruta indi myaka yabanje kandi ugasanga na ba nyiri ukwamamaza babikuramo inyungu cyane ko uyu mwaka uwaro ufite abamukurikirana atigeze arara adakoze ku munwa.

 

Uretse kuganira no kumenya amakuru, imbuga nkoranyambaga aho gucururiza cyane uyu mwaka

 

Ni iki cyatije umurindi uyu muvuduko w’iterambere ry’imbuga nkoranyamabga?

Kujya ku mbuga nkoranyambaga, bisaba kuba ufite Telephone benshi bazi nka ‘Smartphone’ cyangwa ‘Taci’. Ku bufatanye n’ibigo by’ubucuruzi bitandukanye abantu babashije gufatanya mu kugeza telephone ku bantu benshi.

Uyu mwaka wa 2024, nibwo abantu benshi bagiye muri gahunda yo gufata telephone bakazishyura mu byiciro, nibwo ku isoko hagezeho telephone za smart zigura amafranga macye cyane atavamo za telephone bita gatushi aho ku mafaranga 20,000Rwf umuntu yibikgaho telephone akabasha kugera kuri izo mbuga nkoranyambaga.

 

Ubushobozi bwo kugera ku mbuga nkoranyambaga bwarorohejwe

 

Muri 2024, Imbuga nkoranyambaga zigaragaza ko Igihugu cyihuta mu ikoranabuhanga ndetse abantu benshi bafite imbaduko n’ubushake bwo kujyana n’ibigezweho. Facebook na X biracyari imbere mu guhuriza hamwe abantu mu Rwanda ndetse no gutanga ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.

Nyamara nubwo bimeze gutyo, haracyari urugendo rurerure rwo gutanga amahugurwa ku bantu bakoreha izo mbuga nkoranyambaga ku buryo bwo kuzikoresha neza ndetse n’amahirwe ari mu gukoresha imbuga nkoranyambaga birenze kuziganiriraho.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *