Uruhare rwa Beyoncé mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore

Uruhare rwa Beyoncé mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore
Beyoncé amaze kugaragaza impano idasanzwe, aharanira kwereka Isi ko ari umugore udasanzwe kandi wihesha agaciro. Album ye Lemonade yabaye ikimenyabose kubera ubutumwa bukomeye bwo kwamagana ibibazo byo mu muryango, uburinganire no guteza imbere uburenganzira bw’abagore.

 

 

Beyoncé kandi azwiho gukora igitaramo bya live byamamaza uburinganire n’ubwigenge bw’abagore, akaba ari umwe mu bahanzi bagiye batanga ubutumwa bukomeye bw’imyitwarire n’ubufatanye mu muryango mugari.

Kimwe na Michael Jackson, bose bagiye bagaragaza itandukaniro ry’uko abantu bakeka umuziki, berekana ko umuziki atari ukubyina gusa ahubwo ubutumwa aribwo bushyirwa imbere kubyina bikaza nyuma.

Ibi Michael Jackson yabigaragaje mu bihangano bye ashishikarizaga abantu kubana mu mahoro no gushyira imbere umuco w’urukundo, mu gihe Beyoncé we arangwa no guharanira uburenganzira bw’abagore n’abaturage bose mu Isi.

Ibihe bya Michael Jackson byerekanye uburyo umuziki ushobora kuba igikoresho cy’ahinduka naho Beyoncé we agaragaza imbaraga zawo mu kwigisha no gushyigikira abantu bafite imbogamizi.

Beyoncé Giselle Knowles-Carter ni umwe mu bahanzi b’icyamamare ku Isi, akaba yaravutse tariki ya 4 Nzeri 1981, muri Houston, Texas. Beyoncé azwi cyane mu njyana ya R&B, Pop, na Hip-Hop, ndetse yamenyekanye cyane mu itsinda Destiny’s Child, aho izina rye ryatumbagiye mu myaka ya 2000.

Azwi mu ndirimbo zamuhinduriye amateka ku ubuga rwa YouTube harimo Halo aho yarebwe n’abarenga miliyari imwe y’abakunzi b’uyu muzanzikazi, anazwi mu zindi nDrunk in Love,Take a bow,If I were a boy n’izindi.

 

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *