Kwigomeka no gushaka guhirika ubutegetsi biri mu byo umunyamakuru ‘ Théo ‘ ashinjwa

Kwigomeka no gushaka guhirika ubutegetsi biri mu byo umunyamakuru ‘ Théo ‘ ashinjwa

Ubushinjacyaha mu rukiko rukuru bwakomeje gusobanura umugambi wo guhirika ubutegetsi burega itsinda ry’abantu 10 barimo n’umunyamakuru Theoneste Nsengimana wa Umubavu TV.

Bafashwe baregwa kwitabira amahugurwa y’uburyo bwakoreshwa mu guhirika ubutegetsi hadakoreshejwe intwaro.

Iburanisha ryo kuri uyu wa gatatu ryahariwe kumva urutonde rw’amajwi nk’ibimenyetso by’uruhare rwa bamwe mu bagize iri tsinda muri uyu mugambi.

Abaregwa barimo abagore babiri bashinjwa kuba mu mugambi mugari wo guhamagarira imbaga kwigomeka ku butegetsi no kubuhirika bidasabye ingufu za gisirikare.

Hari aho bamwe bumvikana bahamagarira rubanda kwitabira ibikorwa byo kwigomeka ku butegetsi.

Ibi ni nko kwanga gutanga imisoro iri tsinda rivuga ko ibabaza abaturage.

Iri tsinda ngo ryifuzaga ko hari igihe kizajya kigera abaturage bakambarira rimwe imyenda y’ibara risa nka bumwe mu buryo bwo kugaragaza akababaro ariko hadakoreshejwe intwaro.

Ku bw’ubushinbjacyaha, bagombaga no gushaka uburyo bwo gukwirakwiza inyandiko zidasinye [zimwe zitwa tracts mu gufaransa ] zigashyirwa ahahurira abantu benshi.

Izi ngo zagombaga kuba zigaragaza ibikorwa bibi by’ubutegetsi kugira ngo abaturage babwinube.

Abagombaga kwibandwaho cyane ni abacuruzi bato bato kenshi babikora mu kajagari bamwe bitwa abazunguzayi. Aba inshuro nyinshi bakunze kugaragara bashyamirana n’inzego z’ibanze z’umutekano rimwe na rimwe zibambura ibicuruzwa byabo.

Abandi bagombaga kwitabwaho ni abakora imirimo iciriritse nk’abafundi ndetse n’abafasha babo.

Uyu mugambi wo kwigomeka ku butegetsi ngo wagombaga no kugera ku batwara abantu kumapikipiki, abamotari. Gusa kuri aba ngo hagombaga kubaho ubushishozi kuko aba ngo biganjemo abakorera inzego z’iperereza.

Intego ya bamwe mu bikorwa yagombaga kuba ari ugushotora ubutegetsi bukaba bwakoresha imbaraga z’umurengera mu kubihagarika.

Mu gihe hakoreshejwe imbaraga ubutegetsi bwari kwamaganwa n’amahanga na ho butazikoresha abigaragambya bakaba batsinze.

Nubwo aya majwi yakiniwe mu rukiko, yabanje gukurura impaka nyinshi abaregwa bavuga ko ari ibimenyetso bishya byazanywe n’ubushinjcayaha.

Gusa umucamanza yategetse ko urubanza rukomeza, abatishimiye aya majwi bakazagaragaza inenge zayo ubwo bazaba biregura.

Benshi mu baregwa ni abasanzwe batazwi ariko hari amazina abiri amenyerewe cyane.

Uwitwa Sylvain Sibomana yabaye umwe mu byegera bya Madame Victoire Ingabire mu buyobozi bw’ishyaka FDU Inkingi ndetse akaba yarafunzwe imyaka 6 yose azira ibirimo kwigomeka ku butegetsi.

Hari na Theoneste Nsengimana, umunyamakuru wa Televiziyo Umubavu yifashisha umuyoboro wa YouTube.

Nk’uko ubushinjcayahaha bubivuga, uyu ni we wagombaga kwifashishwa mu kwamamaza imigambi y’iri tsinda, cyakora we yakomeje guhakana uru ruhare.

Biteganijwe ko urubanza ruzasubukurwa mu ntangiro z’umwaka utaha ari na bwo abaregwa bazagira icyo bavuga kuri ibi byaha bashinjwa.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *