Uwakekwagaho kwicisha ipiki uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa
Umugabo w’imyaka 33 y’amavuko wakekwagaho kwica akubise ipiki Sibomana Emmanuel wari wararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, na we yarashwe ahita apfa ubwo yageragezaga gucika inzego z’umutekano zari zimujyanye kwerekana ibyo yakoresheje muri ubu bugizi bwa nabi.
Uyu warashwe agahita apfa, ni Kabera Samuel w’imyaka 33 y’amavuko, warashwe ubwo yari ajyanywe na Polisi kugira ngo yerekane aho yahishe ibikoresho yakoresheje mu kwica Sibomama Emmanuel w’imyaka 57 wari wararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyakwigendera Sibomana Emmanuel yishwe mu ijoro ryo ku wa 13 Ukuboza 2023 ubwo yari atashye iwe mu Mudugudu wa Abakina, Akagari ka Ruhumbi, Umurenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Uyu Kabera Samuel wakekwagaho kwica nyakwigendera Sibomana Emmanuel wari warakotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yari afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gishari, ubwo hari hagikomeje iperereza, ndetse akaba yarashwe agiye kwerekana ibikoresho yakoresheje muri ubu bugizi bwa nabi, mu rwego rw’iperereza.
Ikibazo cy’abakomeje guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kimaze iminsi kivugwa mu bice bitandukanye by’Igihugu, aho mu mezi ane ashize, hamaze kwicwa abagera muri batandatu.
Uretse uyu Sibomama Emmanuel wari utuye mu Ntara y’Iburasirazuba, mu kwezi gushize, na bwo muri iyi Ntara hishwe Pauline Nduwamungu na we wari warakotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yiciwe iwe mu Mudugudu wa Akabungo mu Kagari ka Rubago mu Murenge wa Rukumberi, uwabikoze akamuca umutwe, igihimba akagishyira mu kimoteri cyo mu rugo iwe, umutwe ukaza kuboneka mu bwiherero aho wari wajugunywe.
Mu butumwa Perezida Paul Kagame yatanze tariki 12 Ukuboza 2024 ubwo yakiraga indahiro za Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga, yagarutse kuri iki kibazo, avuga ko “ Ibi bigomba guhagarara , kandi ubutabera n’amategeko bigakemura ikibazo, bitaba ibyo hagakoreshwa ibindi”.
Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati: “Kuba uyu munsi hagishobora kuboneka abantu bafite ibitekerezo byo kudusubiza aho, icyo gihe amategeko, ubutabera bugomba gukoreshwa, nibudakoreshwa n’ibindi bizakoreshwa. Ibyo bigomba guhagarara. Kwica abantu n’ubundi babuze ubutabera n’ubundi mu gihe cyose barabuze n’ubuzima, hakabaho na Politiki yaganisha ahongabo, ishaka kugirira nabi abantu barokotse bakabasanga mu ngo zabo bakabica, amategeko agomba gukora, nadakora hazakora ibindi. Ibyo kandi ndabyatuye ndabibabwiye, buri wese anyumve. Bigomba guhagarara.”