‘Nana’ wamamaye muri filimi Nyarwanda n’umukunzi we basezeranye imbere y’amategeko

‘Nana’ wamamaye muri filimi Nyarwanda n’umukunzi we basezeranye imbere y’amategeko
Umukinnyi wa Filimi wamamaye nka Nana ubwo yakinaga mu y’uruhererekane izwi nka City Maid, ari mu byishimo nyuma yo gusezerana n’umukunzi we babana mu Gihugu cy’u Bubiligi.

Uwamwezi Nadege wamamaye mu gukina filimi zinyuranye mu Rwanda, byumwihariko izwi nka City Maid yakinnyemo yitwa Nana, mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, yongeye gushimangira urwo akunda umukunzi we Nsanzimana Patrick bamaze igihe babana ku Mugabane w’u Burayi..

Muri ubu butumwa buherekeje amafoto bigaragara ko yafashwe ku munsi w’ibirori, Nana yagize ati “Umunsi wanjye w’agatangaza hamwe n’umuntu nkunda bihebuje.”

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Igihe, avuga ko Nana n’umukunzi we Patrick bamaze gusezerana imbere y’amategeko, aho basezeraniye muri Komini ya Charleroi yo muri iki Gihugu cy’u Bubiligi, basanzwe banatuyemo.

Amakuru avuga ko Nana n’umugabo we Patrick bateye iyi ntambwe ishimishije mu rukundo rwabo tariki 14 Ukuboza 2024, ubwo basezeranaga kubana nk’umugore n’umugabo mu buryo bwemewe n’amategeko.

Nanone kandi bivugwa ko nyuma yo guseerana imbere y’amategeko, aba bombi banitegura gukora indi mihango y’ubukwe, yo izabera ku Mugabane wa Afurika.

Kwa Nana urukundo ruraganje

Ibyishimo ni byose ku bw’iyi ntambwe bateye yo gusezerana

Bamaze igihe babana i Burayi

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *