Hari uruhisho ‘RIFI Danse and Fashion Show’ ihishiye abazitabira igitaramo

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu, tariki ya 18 Ukuboza 2024,
Rincoln Yokan ukuriye kompanyi RIFI akaba n’umwe mu bateguye iki gitaramo yasezeranije abakunzi b’imyidagaduro ko iki gitaramo kizaba tariki 21/12/ 2022 giteguye mu buryo bw’umwihariko.
Yagize ati : “Iki ni igitaramo gifite umwihariko haba mu Rwanda no muri Afrika kuko abantu bari bamenyereye ibitaramo by’ababyinnyi gusa cyangwa se iby’abanyamideri gusa, ariko kuri ubu tuzabona ku rubyiniro ababyinnyi hamwe n’abamurika imideri mu buryo bubereye ijisho kandi butarambira abitabiriye igitaramo”
Biteganijwe ko iki gitaramo kizabera muri Olympic Hotel Kimironko kizanamurikirwamo igitabo cyiswe “Izitaneza imiryango” cy’umuhanzi Francois Rugema.
Kizitabirwa kandi n’umunyamideri wabigize umwuga akaba n’uwatangije ihuriro ry’abamurika imideri mu Rwanda, Kabano Francois uzwi ku izina rya ‘Franco’.
Abahanzi bazakitabira barimo: Kenny Edwin, Chiboo, ndetse n’abandi

Abanyamakuru baboneyeho umwanya wo kubaza no gusobanukirwa byimbitse ku by’igitaramo
Habimana Bonaventure