Juliana Kanyomozi ategerejwe i Kigali mu gitaramo cya The Ben

Juliana Kanyomozi ategerejwe i Kigali mu gitaramo cya The Ben

Umuririmbyi Juliana Kanyomozi uri mu bagore bubashywe muri Afurika y’Uburasirazuba, yasohoye amashusho yavuzemo ko atewe ishema na mugenzi we Mugisha Benjamin [The Ben] ugiye gukora igitaramo cyo kumurika Album ye nshya yise ‘Plenty Love’.

Nta ndirimbo n’imwe uyu mugore yigeze akorana na The Ben. Ariko basanzwe ari inshuti z’akadasohoka, ndetse yamamaye cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Usiende Mbali’ yakoranye na Bushoke, ‘Haturudi Nyuma’ yakoranye na Kidum, ‘Mama Mbiire’ yahuriyemo na Bobby Wine na Mister Acacio Noia n’izindi.

Mu mashusho yashyize hanze, Kanyomozi yabwiye abafana be n’abakunzi b’umuziki kuzitabira iki gitaramo. Muri ubu butumwa bwe yumvikanishije mu buryo bw’amarenga ko azatangira umwaka mu Rwanda mu gitaramo cya The Ben. 

Ati: “The Ben abafitiye igitaramo tariki 1 Mutarama 2025, muzamushyigikire. Kizabera muri BK Arena. Reka, twese tuzabe duhari tumwereke urukundo. Ndabakunda.”

Julian Kanyomozi ni umuhanzikazi w’umukinnyi wa flime akaba n’umushyushyarugamba. Ni umwe mu begukanye ibikombe bikomeye mu gihugu cya Uganda, ndetse akora ibihangano byubakiye cyane ku njyana ya R&B ndetse na Afro Beat.

Uyu mugore w’imyaka 44 y’amavuko, ni we wa mbere wegukanye ibihembo bya ‘Pearl of Africa Music Awards’. Ndetse, mu 2008, ari mu bakinnyi muri filime ‘Henry Ssali’s Kiwani’ yamamaye mu buryo bukomeye.

Ni umwe mu bari mu Kanama Nkemurampaka k’irushanwa Tusker Project Fame ryazamuye abahanzi benshi barimo na Alpha Rwiragira usigaye akorera umuziki mu gihugu cya Canada.

Uyu muhanzikazi afite ku isoko album ebyiri yitiriye indirimbo ze “Nabikowa” ndetse na “Kanyimbe”. Yigeze kubwira ikinyamakuru Monday Times ko akunda kuririmba byimazeyo, ndetse agakunda n’umwana we.

Juliana Kanyomozi wamamaye mu ndirimbo nka ‘Woman’ yararikiye abantu kuzitabira igitaramo cya The Ben tariki 1 Mutarama 2025
Juliana yumvikanishije ko yiteguye kuzashyigikira The Ben mu gitaramo cye kizabera muri BK Arena

 

 

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *