Kirehe: Uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi yandikiwe urwandiko rumuteguza kuzicwa
Mukarusine Makurata warokotse Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994, yandikiwe ibaruwa ikibiyemo amagambo mabi y’iterwbwoba, icishwa munsi y’urugi rwe aho atuye.
Uru rwandiko rumutera ubwoba binavugwa ko atari rwo rwa mbere abonye ahubwo bimaze kuba nk’akamenyero, abakekwa kurwandika no kumutera ubwoba bakaba biganje mu bamwiciye Abana 7, n’umugabo we mu gihe cya Jenoside.
Uyu mubyeyi Makurata atuye mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Mushikiri , Akagari ka Bisagara, Umudugudu w’Umutuzo, kugeza ubu ikibazo cy’uyu muryango, inzego z’ibishinzwe mu Karere zikaba zahise zitangira iperereza ryo kumenya ababyihishe inyuma bityo banabiryozwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bruno RANGIRA ati “Iki kibazo turimo tugikurikirana dufatanyije n’inzego z’ubugenzacyaha, Kandi umutekano w’uyu mubyeyi urarinzwe kugira ngo ntihagire umugirira nabi.
Umuvugizi w’urwego rw’igihugu Dr. Thiery B.MURANGIRA yabwiye itangazamakuru ko magingo aya hari abamaze gufatwa mu bakekwaho icyo cyaha, kndi ko n’iperereza rigikomeje gukorwa.
Ati: “ Turacyakora iperereza ngo ababikoze bafatwe, kugeza ubu hari abantu 2 mu bakekwa bamaze gufatwa.”