Leta ya DRC yashinje uRwanda kutitabira inama yari buzabere muri Angola

Leta ya DRC yashinje uRwanda kutitabira inama yari buzabere muri Angola

Inama ya batatu yari yitezwe cyane hagati ya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku buhuza bwa Perezida w’Angola João Lourenço ntikibaye, nkuko ibiro bya Perezida wa Congo byabitangaje.

Mu butumwa ku rubuga nkoranyambaga X, ibiro bya Perezida Tshisekedi byashinje “intumwa z’u Rwanda kwanga kwitabira iyo nama [yo kuri iki cyumweru] yitezwe kurangiza imirwano mu burasirazuba bwa RDC binyuze mu kuvana ingabo z’u Rwanda mu turere twa Congo”.

Leta y’u Rwanda yavuze ko iyo nama “yasubitswe” kuko ejo ku wa gatandatu mu nama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga yabereye i Luanda muri Angola, u Rwanda na DRC byananiwe kumvikana ku kwemera “ibiganiro mu buryo butaziguye n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 w’Abanye-Congo, kugira ngo haboneke igisubizo cya politike ku ntambara mu burasirazuba bwa RDC”.

Iyi nama yari imaze amezi yitezwe kuri iki cyumweru hagati y’aba bategetsi babanye nabi kuva intambara yakubura hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za DRC mu mpera y’umwaka wa 2021.

Mbere, ibiro bya Perezida Tshisekedi byatangaje ko yageze i Luanda mu gitondo cyo kuri uyu munsi kugirana ibiganiro na Perezida Kagame.

Ku wa gatandatu, amatsinda y’impande zombi ayobowe na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga yageze i Luanda, mu nama ya karindwi yo ku rwego rw’abaminisitiri.

Itangazo ry’ibiro bya Perezida wa DRC rivuga ko kuri iki cyumweru Perezida wa DRC na Perezida w’Angola bagiranye inama ukwabo, nyuma bakaza kuyagura ikajyamo n’intumwa zo ku mpande z’ibyo bihugu.

Congo ivuga ko mu nama y’abo baminisitiri, u Rwanda rwari rwemeye gushyira umukono ku masezerano ari uko gusa leta ya Congo yemeye gutegura “ibiganiro bitaziguye hagati ya RDC n’abaterabwoba ba M23. Ubusabe bwanzwe n’uruhande rwa Congo”.

Mu itangazo yasohoye kuri X, minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yavuze ko “iyi nama rero ntiyajyaga kugera ku masezerano, by’umwihariko kubera inkeke zihoraho z’abategetsi ba RDC”, barimo na Perezida Tshisekedi, bashaka “guhindura ubutegetsi mu Rwanda”.

Leta y’u Rwanda ivuga ko icyiteguye kwitabira inama “yashyiraho inzira ihamye kandi ifatika yo gucyemurira rimwe na rizima ibi bibazo bikiriho”.

Inyeshyamba za M23 zafotowe muri Mutarama (1) mu 2023AFP
 Umutwe wa M23 uvuga ko uharanira uburenganzira bwawo nk’Abanye-Congo, biganjemo Abatutsi, uvuga ko bambuwe uburenganzira n’ubutegetsi bwa Kinshasa

Raporo y’inzobere za ONU hamwe n’ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bw’isi bishinja u Rwanda gufasha M23, leta y’u Rwanda irabihakana ivuga ko idafasha uwo mutwe kandi ko ibibera mu burasirazuba bwa Congo ari ibibazo by’Abanye-Congo ubwabo, ivuga ko bishingiye ku miyoborere mibi ubutegetsi bw’i Kinshasa bumaze imyaka bwarananiwe gucyemura.

Muri uyu mwaka raporo y’inzobere za ONU yashinje u Rwanda kugira abasirikare bagera ku 4,000 muri DR Congo barwana ku ruhande rw’izo nyeshyamba.

Iyo raporo inashinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukorana n’umutwe w’inyeshyamba z’Abanyarwanda wa FDLR urwanya ubutegetsi bwa Kigali, ukorera mu burasirazuba bwa Congo.

Ikarita igaragaza teritwari z'intara ya Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bwa DR Congo

Umutwe wa M23 uhakana gufashwa n’u Rwanda, ukavuga ko uharanira uburenganzira bwawo nk’Abanye-Congo, biganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi, uvuga ko bambuwe uburenganzira n’ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Ubu ugenzura ibice binini byo mu ntara ya Kivu ya Ruguru, muri teritwari za Rutshuru na Masisi, n’ibice bimwe byo muri teritwari ya Walikale.

Imvugo ya Tshisekedi ku guhura na Kagame yagiye ihinduka, ubwo yiyamamarizaga manda ya kabiri nka Perezida mu 2023 yari yavuze ko atazongera guhura na Kagame ukundi.

Gusa mu kiganiro n’abanyamakuru b’Abanye-Congo i Buruseli mu Bubiligi muri Kanama (8) uyu mwaka, yavuze ko ashaka kuvugana na Perezida Kagame afata ko ari we ukoresha umutwe wa M23.

Yagize ati: “Icyo navuze, ni uko nshaka kuvugana n’u Rwanda, si ukugirana ibiganiro… kuvugana n’u Rwanda, kugira ngo mbaze Bwana Kagame… icyo ashaka ku baturage banjye.”

Ariko nubwo aba baperezida bari guhura, umusesenguzi kuri politike ya DR Congo wo mu kigo cy’ubushakashatsi ku makimbirane, International Crisis Group (ICG), yabwiye BBC Gahuzamiryango mu kwezi gushize ko bishobora kuzafata igihe kirekire kugira ngo ibiganiro bigere “ku musaruro unogeye abaturage” kuko birimo “amacenga”.

Onesphore Sematumba yagize ati: “Aho bipfira ni henshi. Ubwa mbere, ni ukubona abaganira, abajya mu biganiro, batemera ko ari bo bari mu ntambara. Nta kuntu rero wazana agahenge mu ntambara utarwana.

“U Rwanda kugeza n’ubu ntabwo bigeze bemera ko bafite abasirikare cyangwa ko bafite n’uruhare mu bibera mu burasirazuba bwa Congo.”

“Ahandi bipfira”, ni ko Sematumba akomeza avuga, “ni ukubona bariya barwanyi ba M23 bo bavuga ko ari bo bari kurwana – kandi bakabigaragaza kandi bakanabyemera – [ariko bakavuga] ko bo batari muri ibi biganiro.

“Ubwo rero niyo i Luanda bageza aho bashyira umukono ku bipapuro, aba M23 bo baravuga bati ‘ça ne nous engage pas – ntabwo bitureba. Ntabwo twarebwa n’amasezerano tudafitemo uruhare.'”

Ariko Perezida Lourenço yari afite icyizere ko guhura kwa Kagame na Tshisekedi kwashoboraga kugeza ku masezerano y’amahoro.

Ubwo yari mu ruzinduko muri Afurika y’Epfo ku wa kane w’iki cyumweru, ibiro ntaramakuru AFP n’urubuga rwa radio RFI byasubiyemo amagambo ya Lourenço agira ati:

“Dufite icyizere ko iyi nama amaherezo izageza ku isinywa ryose cyangwa ku cyemezo cyo gusinya vuba aha amasezerano y’amahoro arambye hagati y’ibyo bihugu bibiri by’ibituranyi.”

Gusa umusesenguzi Sematumba avuga ko umuti ari uko “umuhuza yagombye kubwira buri ruhande ko bitemewe gukora ibyo bakora”.

“U Rwanda ntabwo rwemerewe gushora abasirikare barwo mu gihugu cy’igituranyi. Ni amakosa mu mategeko mpuzamahanga. Ntabwo bagombye kubiganiraho.

“Namwe rero Bakongomani, mumenye ko bitemewe gushyigikira imitwe… nta nubwo mwemerewe gukoresha insoresore muhereza intwaro n’amafaranga kugira ngo yishore [zishore] mu ntambara.

“Bavanyeho uwo mutego, noneho basigara baganira bati ‘turapfa iki?'”

Ikarita y'Afurika igaragaza aho u Rwanda, DR Congo n'Angola biri

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *