Jamie Foxx yahuriye n’akaga mu birori by’isabukuru ye
Icyamamare mu muziki no muri Sinema, Jamie Foxx, yakubiswe ikirahure ku munwa bimuviramo gukomereka ubwo yari ari mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 57 y’amavuko.
Ni birori yizihije mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024, mu kabari kazwiho gusohokeramo ibyamamare kitwa Mr. Chow, gaherereye i Beverly Hills muri California.
Jamie Foxx yari agaragiwe n’umukobwa we, Corinne hamwe n’inshuti z’umuryango nubwo bitaje kugenda nk’uko yabishakaga.
Ubwo ibi birori byari birimbanyije, Jamie Foxx yatewe ikirahure ku munwa n’umuntu wari wicaye ku meza begeranye nk’uko TMZ yabitangaje. Iki kirahure cyahise gikomeretsa Foxx ndetse kinazamura intonganya hagati yabo.
Ibi byatumye polisi yo mu gace ka Beverly Hills ihamagarwa kujya gutabara ahagana, gusa ubwo yageraga ahabereye ibi birori basanze Jamie Foxx yamaze kuhava.
Umuvugizi wa Jamie Foxx yatangarije Daily Mail ko uyu mugabo atahunze polisi yarije gutabara, ahubwo ko yahise yihutishwa kwa muganga bakamudoda ku munwa aho yakomeretse. Yavuze ko uyu mukinnyi wa filime ameze neza kandi ko nta kindi kibazo yagize uretse gukomereka.
Ibi bibaye kuri Jamie Foxx nyuma y’iminsi mike asohoye ikiganiro cy’urwenya kuri Netflix yise ‘What Had Happened Was’ aho yasobanuye birambuye uburwayi bukomeye aherutse kugira bwamushyize mu bitaro mu gihe cy’amezi abiri ndetse akanagira ikibazo ku bwonko.