“Chrisy Neat” – Umugore wa mbere kandi wenyine utunganya umuziki mu Rwanda

“Chrisy Neat” – Umugore wa mbere kandi wenyine utunganya umuziki mu Rwanda

“Guharira cyangwa kwita imirimo iy’abakobwa, imirimo y’abagore, imirimo y’abagabo, ibyo bintu abantu bakwiye kubirengaho”, ni ko Chrisy Neat utunganya muzika mu Rwanda, akaba ari na we mugore wa mbere kandi wenyine kugeza ubu ukora ako kazi nk’umwuga mu Rwanda avuga.

“Chrisy Neat” amazina nyakuri ye ni Christmas Ruth Kanoheli  ntabwo atunganya muzika gusa, ni n’umuririmbyi, umaze gusohora indirimbo ze bwite nyinshi nk’umuririmbyi hamwe n’izo yakoreye abahanzi batandukanye.

Raporo ngarukamwaka y’ubusumbane bw’abagabo n’abagore kw’isi mu bikorwa bitandukanye – Global Gender Gap Index 2024, ishyira u Rwanda ku mwanya wa 39 mu bihugu 146, ku mwanya wa gatanu muri Afurika. Nubwo ari umwanya mwiza ugereranyije n’ibindi bihugu byinshi, mu Rwanda naho haracyari imirimo myinshi ikiboneka nk’iy’abagore n’indi isa n’iyahariwe abagabo.

Ubuhanzi, ubugeni, n’indi myidagaduro ni urwego rubonekamo ibitsina byombi mu Rwanda, ariko imirimo ikorwa inyuma mu kugira ngo ibi bikorwa by’imyidagaduro bigaragare myinshi iracyiganjemo abagabo.

Gutunganya muzika cyangwa ‘music production’ ni umwe muri iyo mirimo, hari benshi mu batunganya muzika bazwi mu Rwanda kandi bibatunze nk’umurimo, ariko kugeza mu myaka ya vuba aha nta mugore n’umwe wakoraga aka kazi, nubwo bwose abagore n’abakobwa b’abahanzi bo ari benshi.

Chrisy Neat yaribajije ati: “Kubera iki mu Rwanda nta gitsina gore gihari muri ‘music production?”

Chrisy, umubyeyi ukiri muto ufite abana babiri, yize ‘music production’ hamwe n’ijwi (vocal) mu ishuri rya muzika ku Nyundo mu burengerazuba bw’u Rwanda, ariko abiganye na we bose si ko bahitamo kujya kuba ba ‘music producer’.

Chrisy Neat arimo gucuranga Guitar
Chrisy Neat arimo gucuranga Guitar

Yabwiye BBC ati: “Naravuze nti ‘reka mbe uwa mbere, nubwo bizangora, nubwo bizagorana, ariko byibura abazaza nyuma yanjye ntabwo bizabagora”.

Nyuma yo kubitangira mu 2020 Chrisy Neat, ukorera mu nzu ya muzika yitwa Ibisumizi yo mu mujyi wa Kigali, amaze gukora indirimbo zitandukanye z’abahanzi, harimo Album iheruka y’umuhanzi Alpha Rwirangira yayoboye ikorwa ryaryo akanakoraho indirimbo eshanu ubwe, nk’uko abivuga.

Ati: “Kuba ndi umuririmbyi birananyorohera kuba nabasha no kuyobora abahanzi bangannye, ku buryo niba ari indirimbo ayiririmba neza, umuntu araza nkamukorera indirimbo ariko nkanamuyobora mu byo arimo kuririmba.”

Umuhanzi Alpha Rwirangira wakoranye na Chrisy Neat, mu gihe gishize yabwiye igitangazamakuru cya leta RBA ati: “Ndifuza ko n’umukobwa wanjye azakura arebera kuri Chrisy Neat, azatinyuka akumva ko aka atari akazi k’abagabo [gusa]. Twe rero kuba yaratangiye ni amateka yakoze mu Rwanda, ni ikintu gikomeye….Niba Chrisy Neat ashoboye gutinyuka, n’abandi bazatinyuke bizashoboka… Chrisy Neat azaba umu-producer ukomeye.”

‘Nta na kimwe umugore atabasha’

Nubwo u Rwanda ari igihugu cya mbere ku isi gifite abagore benshi mu nteko ishinga amategeko, hafi 64% mu badepite na 53% muri sena, mu myanya ifata ibyemezo no mu mirimo itandukanye – nk’uwa Chrisy Neat – haracyabonekamo abagore bacye cyane.

Inzobere zivuga ko ubwo busumbane bushingira ku mateka yahejeje inyuma umwana w’umukobwa mu burezi, hamwe n’imyumvire igifitwe na bamwe ko hari imirimo y’abakobwa, iy’abahungu, iy’abagore n’imirimo yagenewe abagabo.

Christy Neat ati: “Iyo mitekerereze ahantu henshi iba ihari…[ariko] mu by’ukuri hari ibyo [abagabo] babashije cyane, hari n’ibyo natwe tubashije cyane kubarenza.

“Ariko nk’ibintu nk’ibi ngibi dukoresha amaboko, dukoresha ibitekerezo, nta nakimwe n’umukobwa cyangwa umugore atabasha. Ikintu icyo ari cyo cyose gisaba ubwenge, gisaba ubumenyi-ngiro byose umukobwa cyangwa umugore na we yabibasha”.

Asanga abafite imyumvire yo kwita imirimo runaka iya bariya abantu bakwiye kuyirengaho kuko “turamutse tubikoze uko abantu bamwe basigara. Kubera ko iyo ubonye nka bimwe bitaga iby’abagabo abakobwa babirimo kandi babikora neza, uhita ubona ko twari kuba duhombye cyane”.

Umubyeyi mu rugo, umu-producer muri studio

Imirimo imwe n’imwe kandi hari imitekerereze ko abagore batayishobora kubera aho ikorerwa, amasaha ikorerwa, n’abagana serivisi runaka batanga.

Kubuzwa amahirwe, cyangwa kwima amahirwe abagore n’abakobwa ku mirimo runaka bishobora gushingira ku myumvire nk’iyo, nk’uko inzobere mu buringanire zibivuga.

Abatunganya muzika mu Rwanda bazwiho ko akazi kabo akenshi bagakora nijoro, ndetse bamwe mu batunganya muzika mu Rwanda bagiye bumvikana mu bitangazamakuru basobanura impamvu gukora ‘music production’ nijoro ari byo byiza. Kimwe mu bishobora gutuma umukobwa cyangwa umugore yumvishwa cyangwa yumva ko ako atari akazi kamukwiriye – ibyo na byo bishingiye ku myumvire y’uko abagore n’abakobwa badakwiye gukora nijoro.

Chrisy Neat ati: “Njya mu kazi nk’uko n’abandi bashobora kujya mu kazi, nkajya mu kazi ku manywa, abakiliya banjye iyo babyemeye ko turi bukorane ubwo bemera n’amasaha dushobora gukorana, tugakorana nyuma y’akazi nkataha mu rugo, nkita ku bana, nkita kuri ‘famille’ yose muri rusange”.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *