Bucura wa Perezida Kagame yarangije amasomo ya gisirikare mu Bwongereza

Bucura wa Perezida Kagame yarangije amasomo ya gisirikare mu Bwongereza

Brian Kagame, umwana muto wa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ejo ku wa gatanu, tariki ya 13 Ukuboza 2024, yarangije amasomo ya gisirikare yo ku rwego rwa Officer Cadet ku ishuri rikuru rya gisirikare rikomeye ryo mu Bwongereza rya Royal Military Academy Sandhurst.

Amafoto yatangajwe ku rubuga nkoranyambaga X n’Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, agaragaza nyina Jeannette Kagame yitabiriye ibyo birori, hamwe na bakuru be Yvan Cyomoro Kagame na Ian Kagame, n’abandi ba hafi y’uwo muryango.

Brian Kagame arangije muri iryo shuri nyuma yuko na mukuru we Ian Kagame aharangije muri Kanama (8) mu mwaka wa 2022.

Ian Kagame, ubu ugeze ku ipeti rya Majoro mu ngabo z’u Rwanda (RDF), ni umwe mu bagize umutwe w’abasirikare b’indobanure barinda se ari na we Perezida w’u Rwanda.

Yvan Cyomoro Kagame, Brian Kagame, Jeannette Kagame na Ian Kagame

AHAVUYE ISANAMU, JOHNSTON BUSINGYE /X

Uvuye ibumoso ujya iburyo: Yvan Cyomoro Kagame, Brian Kagame, Jeannette Kagame na Ian Kagame

Amakuru avuga ko na Yvan Cyomoro Kagame, umuhungu w’imfura wa Perezida Kagame, na we yize ku ishuri rya gisirikare ryo muri Amerika ariko ntiyashobora kurangiza amasomo.

Yvan Cyomoro, wize ubukungu n’icungamari kuri kaminuza zo muri Amerika, ubu ni umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’ikigo cy’u Rwanda cy’iterambere (RDB).

Naho Ange Kagame, umukobwa umwe wa Kagame na we wize muri Amerika ibijyanye n’ibibazo mpuzamahanga kuri Kaminuza ya Columbia, ni umukuru wungirije w’akanama k’igenamigambi n’ingamba mu biro bya Perezida Kagame.

Officer Cadet Brian Kagame (ku ruhande iburyo, imbere) n'abandi barangije amasomo yo ku rwego rwa Officer Cadet, bambaye imyenda ya gisirikare, bahagaze ku mirongo bemye, ku ishuri rikuru rya gisirikare ryo mu Bwongereza rya Royal Military Academy Sandhurst

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *