Abategetsi ba gisirikare ba Niger bahagaritse ibiganiro bya BBC

Abategetsi ba gisirikare ba Niger bahagaritse ibiganiro bya BBC

Leta ya gisirikare ya Niger yaraye ihagaritse BBC mu gihe cy’amezi atatu, iyishinja gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma ashobora guhungabanga amahoro mu baturage no guca intege ingabo zirwana n’intagondwa zigendera ku mahame akaze yiyitirira idini rya Isilamu.

Minisitiri wa Niger ushinzwe itangazamakuru Raliou Sidi Mohamed yatangaje ko icyo cyemezo gikurikizwa ako kanya.

Ibiganiro bya BBC, birimo n’ibyo mu rurimi rwa Hausa rwa mbere ruvugwa cyane muri Niger, n’ibyo mu Gifaransa, bitangazwa muri icyo gihugu binyuze kuri radiyo z’abafatanyabikorwa zo muri Niger. Ibyo biganiro byageze ku baturage miliyoni 2,4 muri icyo gihugu uyu mwaka – abo bagera hafi kuri 17% by’abaturage bakuru bo muri icyo gihugu.

Nubwo ibiganiro bya BBC byo kuri radiyo byahagaritswe, urubuga rwa internet ntirwahagaritswe ndetse na radiyo ishobora kumvwa ku murongo mugufi wa shortwave (‘ondes courtes’).

Leta ya Niger ntiyatanze urugero rw’ibyatangajwe nyirizina byatumye ihagarika BBC, ariko ifashe iki cyemezo nyuma y’amakuru ya BBC ku bitero by’intagondwa zigendera ku mahame akaze yiyitirira Isilamu byabereye mu karere ka Tillabéri mu burengerazuba bw’igihugu, ku wa kabiri w’iki cyumweru, bivugwa ko zishe abasirikare 91 ba Niger n’abasivile bagera hafi kuri 50.

Agatsiko ka gisirikare kari ku butegetsi muri Niger kavuze ko ayo makuru ari “ibyemejwe bidafite ishingiro” ndetse ko biri mu “gikorwa cyo kuroga [gucengeza amatwara] gikorwa n’abanzi b’abaturage ba Niger kigamije kubangamira ishyaka [umurava] ry’ingabo zacu no kubiba amacakubiri”.

Ibyo bitero byatangajwe ahantu hatandukanye, harimo no ku mbuga za internet zandika ku mutekano, zavuze ko abagabo bitwaje imbunda, byemezwa ko bakorana n’umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS), bagabye ibitero bibiri icyarimwe mu cyaro cya Chatoumane.

Muri kimwe muri ibyo bitero, bivugwa ko abateye biyoberanyije bakigira abasivile, nuko barasa abasirikare bari bari ku irondo ku isoko rirema rimwe mu cyumweru. Abasirikare ntibashoboye kurasa na bo, mu kwirinda ko barasa n’abatari mu bateye.

Umuvugizi wa BBC yagize ati: “Duhagaze ku itangazamakuru ryacu ndetse tuzakomeza gutangaza amakuru kuri ako karere nta bwoba cyangwa itonesha.”

Ibitangazamakuru byo mu Bufaransa, France 24 na RFI (Radio France Internationale), na byo bisanzwe byarahagaritswe muri Niger kuva igisirikare cyafata ubutegetsi muri Nyakanga (7) mu 2023 gihiritse ubwari buriho bwa gisivile.

Ako gatsiko ka gisirikare kari ku gitutu cyo kuba karananiwe guhagarika ibitero by’intagondwa, nyamara iyo ari imwe mu mpamvu kavuze ko zatumye gahirika muri Nyakanga mu 2023 Perezida wa Niger watowe muri demokarasi, Mohamed Bazoum, kavuga ko we byamunaniye.

Leta ya Niger yanatangaje ko ifite gahunda yo “kurega” RFI “gushishikariza [gukora] jenoside”.

Yavuze ko RFI ari ikoresho cy’icengezamatwara cy’Ubufaransa bwahoze bukoloniza Niger.

RFI yavuze ko icyo kirego “gikabije kandi gisebanya”, ivuga ko nta kimenyetso na kimwe gishingiyeho.

Niger ntiyavuze aho iteganya kurega RFI.

Niger, Burkina Faso na Mali, abaturanyi bo muri Afurika y’uburengerazuba, ni ibihugu byose byabayemo ihirikwa ry’ubutegetsi mu myaka ya vuba aha ishize. Izo leta zose zitegetswe n’igisirikare, zahagaritse ibitangazamakuru mpuzamahanga mu gihe runaka nyuma yo gufata ubutegetsi.

BBC yanahagaritswe muri Burkina Faso muri Mata (4) uyu mwaka kubera amakuru yatangaje kuri raporo y’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch, ishinja igisirikare cy’icyo gihugu kwica abantu benshi.

Ibyo bihugu byugarijwe n’intagondwa ziri mu mitwe itandukanye igendera ku mahame akaze yiyitirira Isilamu, ikorera mu karere ka Sahel ko muri Afurika y’uburengerazuba. Tillabéri ni akarere karangwamo umutekano mucye mu buryo bw’umwihariko, kari hafi y’imipaka ya Mali na Burkina Faso.

Akarere ka Sahel gafatwa nk’izingiro rishya ry’ibikorwa byo ku rwego rw’isi by’umutwe wa IS. Imitwe ifitanye isano n’umutwe wa al-Qaeda na yo ikorera muri ako karere.

Ibyo bihugu bitatu byashinze ihuriro ryo kurwanya imitwe y’intagondwa zigendera ku mahame akaze yiyitirira Isilamu, ndetse byirukanye ingabo z’Ubufaransa, ahubwo biyoboka Uburusiya na Turukiya ku bijyanye n’ubufasha mu by’umutekano.

Ariko urugomo rurakomeje.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *