Za Bar n’utubyiniro bashyizwe igorora kubera iminsi mikuru

Za Bar n’utubyiniro bashyizwe igorora kubera iminsi mikuru

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere cyatangaje ko,  mu rwego rwo gufasha Abaturarwanda kwizihiza iminsi mikuru irangiza n’itangira umwaka, ahabera imyidagaduro harimo amahoteli, utubari, utubyiniro na za resitora, bemerewe gukora kugeza bucyeye ariko muri ‘weekend gusa’.

RDB yasohoye itangazo kuri uyu wa Kabiri tariki 10, Ukuboza, 2024, rigira riti: “ Ibikorwa birimo amahoteli, utubari, resitora n’utubyiniro byemerewe gukora kugeza saa Munani zo mu rukerera, kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane, naho kuva ku wa Gatanu mu mpera z’icyumweru, no mu minsi y’ikiruhuko bigakora amasaha yose.”

Itangazo rya RDB ryashyinywe n’Umuyobozi Mukuru, Francis Gatare, rivuga ko iki cyemezo gitangira gukurikizwa kuva kuri uyu wa 10, Ukuboza, 2024 kugeza tariki 5, Mutarama, 2025.

N’ubwo byemewe ko baceza bagakesha, abafite utubyiniro basabwe kugenzura niba urusaku rutarenga aho bidagadurira rukabangamira abaruhutse.

Ni amabwiriza areba n’abateganya ibirori mu ngo.

Buri wese asabwa kwigenzura ariko n’inzego ngo zizabugenzura, zirebe ko nta bazabangamira abandi bitwikiriye ko byemewe ko mu mpera z’Icyumweru bemerewe gukesha.

RDB kandi yibukije ibirebana no kunywa ibisembuye, igira iti:“Ntibyemewe guha ibinyobwa bisembuye abatarageza ku myaka 18. Umuntu bigaragara ko yasinze ntagomba guhabwa ibinyobwa bisembuye”.

Itangazo rya RDB kuri iyo ngingo

Noheli y’umwaka wa 2024 izaba ari ku wa Gatatu n’aho umunsi wo gutanga impano bita Boxing Day ube ku wa Kane tariki 26, Ukuboza.

Ubunani buzaba ari kuwa Gatatu tariki 01, Mutarama, 2025 n’aho umunsi ukurikira w’ikiruhuko ube bucyeye bw’aho.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *