Tshisekedi yashimiye “ingabo z’ibihugu by’inshuti” zaguye ku rugamba zije kubafasha

Tshisekedi yashimiye “ingabo z’ibihugu by’inshuti” zaguye ku rugamba zije kubafasha

Mu ijambo ry’uko igihugu cyifashe muri uyu mwaka, Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo yavuze ko ashimira abasirikare ba Congo, Wazalendo, n’ingabo z’ibihugu by’inshuti baguye ku rugamba zaje gufasha iki gihugu kurengera ubusugire bwacyo.

Imbere y’Inteko Ishingamategeko mu ijambo yavuze hafi amasaha abiri, Tshisekedi yavuze ibikorwa bitandukanye ubutegetsi bwe bwagezeho mu bisata bitandukanye yibanze ku mibereho myiza, ubukungu, ubutabera, n’ibikorwa remezo.

Ati: “Nubwo tumaze kugera kuri byinshi mu nzego zitandukanye, ikibazo cy’umutekano kiracyari ingutu ikomeye kuri twe.

“Igihugu cyacu gihanganye n’imitwe y’inyeshyamba imaze igihe, muri yo harimo ubushotoranyi bw’ingabo z’u Rwanda na M23 babangamiye umutekano, iterambere ry’igihugu, n’imibereho y’abaturage.”

Leta y’u Rwanda ihakana ibirego byo gufasha umutwe wa M23, na yo ishinja Kinshasa gufasha umutwe wa FDLR uyirwanya.

Tshisekedi yavuze ko abo yise “abanzi b’igihugu” bakomeje gufata ibice bya teritwari za Masisi, Rutshuru, Nyirangogo, Lubero na Walikale by’Intara ya Kivu ya Ruguru.

Avuga ko ibi byatumye abaturage hafi miliyoni zirindwi bava mu byabo. Yizeje abo ko “ubufasha bwa leta kuri bo ntibuzacogora”.

Tshisekedi yavuze ko “ku bw’imbaraga z’ingabo zacu” n’ubufasha bw’Umuryango w’Iterambere ry’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) “twasubije inyuma abaduteye n’abafatanya nabo, bari bizeye intsinzi yoroshye kandi y’ako kanya.”

Gusa kuva iyi ntambara yakongera gutangira inyeshyamba za M23 ntabwo zasubijwe inyuma ahubwo zagiye zikomeza kwigarurira uturere dutandukanye mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Ingabo z’umuryango wa SADC (Southern African Development Community) zatanzwe na Afrika y’Epfo, Tanzania na Malawi zageze mu burasirazuba bwa Congo mu Ukuboza (12) 2023 gufasha igisirikare kurwanya umutwe wa M23. Ubutumwa bw’izo ngabo buherutse kongerwaho umwaka umwe.

Nubwo mu ijambo rye yashimiye “byimazeyo” umuhate wa Perezida João Lourenço wa Angola nk’umuhuza mu gushaka amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo, Tshisekedi yagaragaje ko yizeye umuti urambye mu ngufu za gisirikare.

Yagize ati: “Amavugurura no gushyira imbaraga mu gisirikare byatangiye umwaka ushize kandi bikomeje no muri uyu mwaka, bizatuma ingabo zacu zitanga umusaruro ku rubuga. Nizeye neza ko iyi nzira izagarura amahoro asesuye no kurengera ubusugire bw’igihugu cyacu.”

Yongeraho ati: “Aka ni akanya ko kunamira intwari z’ingabo zacu, ingabo zo kwirwanaho  Wazalendo – n’abasirikare b’ibihugu by’inshuti bapfuye barengera ubusugire bw’igihugu cyacu”, yahise asaba abari aho guhaguruka bakazirikana abo bapfuye.

Mu ijambo rye, Perezida Tshisekedi yashinje u Rwanda kuzana abantu rukabatuza ku butaka bwa Congo bwavuyeho abahunze  ibintu atatangiye ibimenyetso.

Gutangira ivugurura ry’itegeko nshinga

Ingingo yo kuvugurura itegeko nshinga rya DR Congo imaze iminsi igarukwaho cyane muri iki gihugu mu buryo butavugwaho rumwe, nyuma y’uko ishyaka riri ku butegetsi rivuze ko bikenewe ko rivugururwa.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko Tshisekedi ashaka kwiyongeza manda ya gatatu ubusanzwe ibujijwe mu itegeko nshinga ririho.

Ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi rifite n’ubwiganze mu mitwe yombi y’inteko ishinga amategeko, rivuga ko iryo vugurura ryaba rigamije gutuma leta ikora neza kurushaho.

Ibyo Thisekedi yabigarutseho asoza ijambo rye, avuga ko imiterere y’itegeko nshinga itajyanye n’igihe kandi ikerereza imikorere y’inzego z’ubutegetsi.

Ati: “Wenda iki ni cyo gihe cyo gutangiza gutekereza ivugurura ry’itegeko nshinga…kugira ngo tuvaneho imbogamizi zigenza buhoro imikorere y’inzego zacu…”

Ibi byakiriwe n’amashyi, n’amajwi menshi n’indirimbo by’abamushyigikiye mu cyumba cy’inteko cyari cyuzuyemo abagize inteko n’urubyiruko rwatumiwe.

Yavuze ko abaturage bagomba guhabwa umwanya n’ijambo rifatika muri iryo vugurura ryashingira “ku byifuzo by’abaturage bacu”, nk’uko abivuga.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *