Ubushuti bwe na Perezida Tchisekedi bwatumye Onana aba umuhezanguni ku rwego rwo hejuru
Ubundi n’iyihe impamvu nyamakuru yo kuba Umunyamahanga yarakurikiranweho ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994?
Ntabwo bikiri inkuru ko umunya-Cameroun Charles Onana, ufite ubwenegihugu bw’ubufaransa yamaze guhamywa ibyaha byo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Inkuru ishingiye mu rugendo rwe rw’imyaka irenga 22 amaze ahakana akanapfobya Jenoside ku mugaragaro.
Charles onana w’imyaka 60, yavutse mu 1964. Uyu mugabo ufite impamyabumenyi ya Dogitora muri Siyanse Politike, yatangiye kwibasira u Rwanda kuva mu 2002, ubwo yasohoraga igitabo yise “secrets of the Rwandan genocide: investigating the mysteries of a president”. Muri iki gitabo yagize gutya ashinja Perezida Paul KAGAME kuba nyirabayazana wa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, akomeza avuga ko ariwe warashe indege yaguyemo Perezida Habyarimana na Perezida w’U Burundi Cyprien Ntaryamira.
Nyuma y’imyaka 3 uyu mugabo Onana akomeza guhakana no gupfobya Jenoside, Umunyamakuru w’Umufaransa witwa Christophe Ayad, yagize gutya mu 2005 yandika inkuru yashinjaga Charles Onana kuba Umuhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, Iyi nkuru yayanditse mu kinyamakuru cy’Abafaransa kitwa Libé. Bidatinze Charles Onana yagiye kurega uyu munyamakuru ariko ikirego cye giteshwa agaciro n’urukiko.
Mu 2005, Charles Onana yayoboye inama yise “Silence on an attack: the scandal of the Rwandan genocide” ni nama yibasiraga ingabo za RPA zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi ndetse inapfobya bikomeye Jenoside.
Aha rero niho ibibazo byatangiriye…
Inyandiko ya Onana yo mu 2009 yise “These Tutsi killers at the heart of the Congolese tragedy” bisobanuye ngo Abo bicanyi b’Abatutsi mu mutima w’ibyago by’Abakongomani. Iyi nyandiko isi yose yayibonyemo ikibazo n’ubuhezanguni bukabije mu gupfobya no kwibasira u Rwanda.
Umunyamateka-kazi ukomeye m’Ubufaransa Hélène Dumas, agikubita amaso inyandiko ya Onana yarumiwe ubundi nawe nyuma aza gusohora inyandiko ivuga ko mu nyandiko Onana hagaragaramo irondabwoko rishingiye ku kwanga abagore b’Abatutsi kongeraho ko zishingiye ku gitekerezo cyo gusabikwa no gukwirakwiza ko hari ubwoko bw’abantu runaka bushaka kwigarurira ibice byose biherere mu biyaga bigari.
Onana utarahemye gukomeza kwibasira u Rwanda no gupfobya Jenoside, yagize gutya akora ikosa ryahise rihagutsa u Rwanda n’isi yose muri rusange. Uti yakoze iki?
Mu 2019, Onana yasohoye igitabo yise “the truth about Operation Turquoise”. Muri iki gitabao yatangaje ko “igitekerezo cyo kuvuga ko ubutegetsi bw’Abahutu aribwo bwateguye Jenoside mu Rwanda ari kimwe mu binyoma byambaye ubusa bikomeye byabayeho mu kinyejana cya 20”. Iki gitabo cyateye agahinda uwakinyuzagamo amaso wese, igihe cyose yabaga azi ukuri kw’amateka ashingiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Ikigo cy’ubushakashatsi Fondation Jean-Jaurès, n’umushakashatsi wacyo Serge Dupuis bahise basohora inyandiko yemeza ko icyo gitabo cyari gishingiye ku perereza ryakozwe hagamijwe gusa kugoreka amateka nyakuri yibyabaye, rikaba ngo rya iperereza ridafite ibimenyetso bifatika nagato kongeraho ko iki gitabo kibasiye byo gusiga ibyondo ku ishati y’umweru y’ishyaka rya RPF.
Onana muri iyi myaka y’ingoma ya Felix Tshisekedi bari barabaye inshuti ntunsinge. ibye byose byatangiye kuzamba mu nkiko hagati ya 2020 na 2022.
Iki gitabo Onan yasohoye muri 2019 akakita “the truth about Operation Turquoise” cyamugejejeyo k’uburyo mu 2019, Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Irondaruhu n’Ivangura ry’Abayahudi watanze ikirego kuri Onana umushinja guhakana ibyaha byibasiye inyokomuntu mu kiganiro yatambukije kuri televiziyo mu gihe cyo kumenyekanisha iki gitabo yari yasohoye.
Nyuma y’umwaka 1 gusa, ubwo turi muri 2020, yajyanwe mu nyiko n’imiryango itegamiye kuri leta harimo umuryango witwa Survie washinzwe 1984, Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu (International Federation for Human Rights) n’ishyirahamwe ry’uburenganzira bwa Muntu (Human Rights League).
Iki gihe yashinjwaga guhonyanga ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo mu guhakana ibyaha byibasiye inyoko-muntu mu gitabo cye. Mu gihe ibirego by’iyi miryango byari bitararangira muri Mutarama ya 2022 indi miryango irwanya Jenoside yamujyanye mu nyiko ku bw’igitabo cye n’ubundi. Ibyaha byose yaregwaga yatangiye kubiburanishwa mu kwezi k’Ukwakira 2024.
Iki gitabo cyakuruye izi manza zivuye imihanda yose y’isi kuri Onana, kirimo iki cyatumye imyaka yose yaramaze yigira udakorwaho mu byo yavugaga bicacaritse? Ni igitabo cy’amapaje 650, ariko muri izo paje zose usangamo inshuro zirenga 11 yagiye akoreshamo imvugo zo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Ni igitabo kuva kuri Page ya mbere kugera kuya nyuma usangamo amagambo yo kugabanyiriza uburemere cyane Jenoside ku kigero kidasanzwe.
Ibyaha byo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, urukiko rwo mu Bufaransa rwabisuzumye neza none tariki 9 ukuboza 2024 rumuhamya ibyo byaha.
ISOMO: Igihe cyose bizafata, ubutabera buzatangwa kubahakana n’abapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi Hatitawe kubihugu bakomokamo.
D. Jakson