Kiyovu Sports igeze ku mwanya wa nyuma
Ikipe ya Kiyovu Sports ntabwo izibagirwa itariki 15 Kamena 2027 ubwo yatsindwaga na Rayon Sports ibitego bibiri kuri kimwe. Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Kwizera Pierrot na Tidiane Kone, mu gihe icya Kiyovu sports cyatsinzwe na Lomami Andre, ako kanya byanzurwa ko Kiyovu Sports imanutse mu cyiciro cya kabiri imanukana na Pepiniere FC.
Nyuma y’uko Kiypovu Sports yari imaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri, yakiriye inkuru nziza ko shampiyona y’u Rwanda ishaka kongera umubare w’amakipe akina icyiciro cya mbere, akava kuri 14 akaba 16.
Icyo gihe, byabaye ngombwa ko mu cyiciro cya kabiri hazamuka amakipe atatu avuye mu cyiciro cya kabiri, ubwo aba 15 kubera ko Kiyovu Sports na Pepiniere FC zari zamanutse mu cyiciro cya kabiri.
Byabaye ngombwa ko Kiyovu Sports nayo yari yabaye iya 13 imanuka mu cyiciro cya kabiri, igarurwa mu cyiciro cya mbere kugira ngo amakipe 16 yo gukina icyiciro cya mbere aboneke.
Nyuma y’uko muri 2017 Kiyovu Sports yamanutse mu cyiciro cya kabiri ariko Imana igakinga ukuboko, kuri iyi nshuro nabwo ibihe biraca amarenga ko n’uyu mwaka ishobora kuzamanuka mu cyiciro cya kabiri kuko iri ku mwanya wa nyuma mu mikino 11 imaze gukina ifite amanota 7.
Mu mikino 11 ikipe ya Kiyovu Sports imaze gukina muri shampiyona y’u Rwanda, “Rwanda Premier League 2024-25”, imaze gutsindwa imikino umunani, itsinda imikino ibiri ya AS Kigali na Etincelles ndetse inganya umukino umwe. Ifite umwenda w’ibitego 11.
Kuri iyi nshuro, hari kwibazwa ikizaramira Kiyovu Sports cyane ko bigaragara ko ishobora kujya mu cyiciro cya kabiri, kandi ntabwo yemerewe kugura abakinnyi kubera ibihano by’imyaka ibiri yahawe na FIFA kubera amakosa yari yarakoze yo kwambura abakinnyi bakayirega muri FIFA.