Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe mu myaka irenga 35 Isi irebera- “ Minisitiri Bizimana“
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yateguwe mu gihe cy’imyaka irenga 35, kandi ko yashoboraga gukumirwa ariko bitakozwe kuko Isi yatereranye u Rwanda.
Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 09 Ukuboza 2024, ubwo yatangizaga Inama Mpuzamahanga kuri Jenoside, yitabiriwe n’abagera kuri 230 bakora mu bijyanye no gukumira Jenoside, abashakashatsi, abakora mu bijyanye n’amateka, urubyiruko n’abandi.
Mu ijambo rye, Minisitiri Bizimana Jean Damascène yasobanuye uko amahanga yatereranye u Rwanda mu gihe cy’imyaka irenga 35 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze itegurwa.
Ni mu gihe Intumwa y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ishinzwe gukumira Jenoside, Adama Dieng, yavuze ko Abanyarwanda beretse Isi ko bishoboka gukira, kwiyunga no kubana mu bumwe nyuma y’akaga gakomeye ka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ashima iterambere u Rwanda rugezeho.
Nubwo bimeze bityo yavuze ko abarokotse Jenoside bagikeneye abababa hafi mu rugendo rw’ubuzima ndetse n’abiyemeza kuba ijwi ry’abatagishoboye kuvuga.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu igaragaza ko iyi nama yateguwe mu rwego rwo kwibuka imyaka 76 ishize hasinywe amasezerano mpuzamahanga yo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside.
Uku kwiyemeza kwabaye mu 1948 mu Nama Mpuzamahanga yari igamije gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, gusa nyuma yaho mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni, bivuze ko abantu nta somo bigeze bakura mu byabayeho mbere.
Adama Dieng we avuga ko Abanyarwanda beretse Isi ko gukira, kwiyunga no kubana mu bumwe nyuma y’akaga gakomeye ka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bishoboka ndetse ashima iterambere u Rwanda rugezeho kuri ubu.
Adama Dieng yahamije ko bishoboka gutsinda abashyira imbere imvugo zihembera urwango, ahubwo hagashyigikirwa abifuza icyiza. Avuga ko uyu ari umunsi wihariye wo kuzirikana abazize Jenoside zakozwe mu bihe bitandukanye hırya no hino ku Isi no gukumira izindi Jenoside abantu bagerageza gutegura.
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wiyemeje gufasha u Rwanda mu mikorere y’Ikigo Nyafurika cy’Ubushakashatsi ku Gukumira Jenoside, kiri kubakwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kibuza ku Kamonyi, aho kizuzura muri Gashyantare 2025.
Iki kigo cyamurikiwe mu Nama Mpuzamahanga kuri Jenoside, iri kubera i Kigali, aho Intumwa ya AU ishinzwe gukumira Jenoside, Adama Dieng, yashimiye u Rwanda ku ishyirwaho ry’iki kigo kizafasha abantu b’ingeri zinyuranye kurushaho gukora ubushakashatsi kuri Jenoside, kumenya amateka yayo ndetse n’ibikorwa byo kuyikumira.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mbonezagihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yatangaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe imyaka irenga 35.
Intumwa ya AU ishinzwe gukumira Jenoside, Adama Dieng yavuze ko Abanyarwanda beretse Isi ko gukira, kwiyunga no kubana mu mahoro bishoboka nyuma ya Jenoside