Apôtre Gitwaza iby’inkumi ku ruhimbi zambara amapantalo n’abasore bafite ‘Dread’ ntabikozwa

Apôtre Gitwaza iby’inkumi ku ruhimbi zambara amapantalo n’abasore bafite ‘Dread’ ntabikozwa

Umuyobozi Mukuru wa Authentic World Minsitries akaba n’Umushumba mukuru w’amatorero ya Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr. Paul Gitwaza, yabwiye abashumba n’Abakristu ko badakwiye kwemerera inkumi zambaye amapantalo n’abasore bafite ‘Dread’ ku mutwe n’amaherana, guhimbariza ku ruhimbi.

Yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2024, ubwo yabwirizaga Abakristu bo mu Mujyi wa Brisbane mu gihugu cya Australia, mu ivugabutumwa ryibanze cyane ku kumvikanisha ko Isi n’ibiyituyemo byose ari iby’Imana; kandi ko kurangamira ingoma y’Ijuru biharanirwa. 

Ni mu ruherekane rw’ibiterane amazemo iminsi hirya no hino ku Isi, ndetse yari ageze ku munsi wa kabiri w’ibi biterane muri Australia.

Nk’ibisanzwe, yabwirizaga mu rurimi rw’Ikinyarwanda, hari usobanura ibyo avuga akabishyira mu rurimi rw’Icyongereza; ariko nawe yanyuzagamo agakoresha ururimi rw’Icyongereza.

Apôtre Gitwaza yavuze ko urusengero/ikanisa rukwiye kubakirwa ku ijambo ry’Imana no ku ndangagaciro z’ababyeyi, kandi bikumvikana kuri buri wese.

Yumvikanishije ko imibereho n’indangagaciro by’abanyafurika bitandukanye cyane n’imibereho y’abo mu burengerazuba bw’Isi. Ari na yo mpamvu nta mwana w’imfura wagatoboye amatwi ‘cyeretse aba bazungu’.       

Ndetse ngo nta mwana w’imfura wakagiye ku ruhimbi kuririmba cyangwa se kuramya yambaye ipantalo ya ‘deshire’. Ati “Ntibibaho, kandi namwe aba Pasiteri murabibona mukabyihorera.”

Yabwiye abashumba n’abakristu ko “Nta mudamu, umukobwa uzaza aha kubayobora (ku ruhimbi) yambaye ipantalo, Oya! Nta muririmbyi w’umukobwa ugomba kuririmba yambaye ipantalo, Oya! Ntibibaho. Oya, Oya! Mujye mwubaha aha hantu.”

Uyu mushumba yavuze ko ibyo avuga ari nako bimeze mu itorero ashumbye. Ati “Muri Zion Temple ntushobora. Umukobwa akaza yambaye ipantalo zimufashe….agaragara, ari kuramya Imana? cyangwa arimo guteza umwuka urusengero.”

Yavuze ko abakobwa bakwiye kwambara amajipo meza. Akomeza ati “Bashumba muri aha namwe bakristu munyumva, amakorali yanyu yose ntihazagire umukobwa wongera kuririmba yambaye ipantalo cyangwa gukora ‘Protocol’ yambaye ipantalo. Ntabwo mubuze amakanzu, hano ni ay’ubuntu…”

Gitwaza yakomeje agira ati: “Nta mwana w’umuhungu ugomba kuza gucuranga afite amaherena mu matwi, Oya! Iherena rivuze iki? Barishyiragaho umuntu wanze gucyurwa ngo abe imbata itahe iwabo, nyuma y’imyaka irindwi n’imyaka 50, basubizaga imbata zose iwabo;

Ariko uwanze akavuga ati njye ndashaka gukomeza kuba kwa Databuja bafataga uruhindu bagatobora ugutwi, bagashyiramo iherena… Iherena (Kwambara iherena) ni ukuvuga ngo ndi imbata iteka ryose. Kuki abana bacu mwemera ko baba imbata.”

Uyu mukozi w’Imana, yavuze ko muri rusange nta mwana w’umuhungu wemerewe kwambara amaherena. Yanavuze ko nta mwana w’umuhungu wemerewe kujya ku ruhimbi kuririmba afite ku mutwe imisatsi y’amarasita (Dread).

Ati “Oya! Ariya marasita ni idini ryitwa rasitafara, rasitafara ni idini rya Satani, rero abana barabyambara batazi ibyo ari byo.”

Gitwaza yanavuze ko nta musore cyangwa umukobwa ushaka kujya ku ruhimbi, ukwiye kuba afite imisatsi ikaraze, ati “gira imisatsi mizima.” Yabwiye urubyiruko rwari muri aya materaniro n’abandi, gutahana icyemezo cyo guhindura imisatsi yabo kuko ‘ni nako Bibiliya idusaba’.

Yavuze ko ibyo avuga azi neza impamvu yabyo n’ingaruka zabyo ashingiye mu kuba ‘umwuka w’urumogi n’ubutinganyi bihera mu musatsi’. Ati “Ni Imana iyo igiye gukoresha abantu ihera mu musatsi.”

Yatanze urugero, avuga ko Bibiliya igaragaza ko Imana yabwiye Ezekiel ati ‘Amfata umusatsi’. Ati “Mbese umusatsi, ni ihuriro ryawe ni Imana, ariko ushobora kuwutereka ikaba ihuriro ryawe na Satani.”

Yavuze ko na Samson yapfiriye mu musatsi kandi ari wo yari yarakiriyemo. Ati “Yagiraga umusatsi mwinshi, ariko umunsi yawugize amarasita ni igihe yabwiye Derilla ngo wubohemo uwugire ibirundo birindwi, uriya musatsi w’amarasita iyo uwutangiye uba ugiye kurangira.”

Gitwaza yabwiye ababyeyi kongera igitsure ku bana kugirango babashe kugira imibereho iboneye, kandi acyebura abana. Ati “Turi ababyeyi, kandi mwa bana mwe murimo muratubabaza muri ibi bihugu, dufite umubabaro kubera mwe, mufite impano, muri imbaraga zacu, ariko muri kuteza umubabaro.”

“Uyu munsi mushobora kutabyumva, ariko ejo muzabyumva ubwo muzaba mufite abana. Turabigisha gukurikira ijambo ry’Imana, aho gukurikira iby’Isi.”

Umuyobozi Mukuru wa Authentic World Minsitries akaba n’Umushumba mukuru w’amatorero ya Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr. Paul Gitwaza, yatangaje ko nta mukobwa ukwiye guhabwa ikaze ku ruhimbi, yambaye ipantalo imufashe 

Apôtre Dr. Paul Gitwaza yavuze ko nta musore ukwiye kwemererwa kujya ruhimbi afite ‘Dread’ yaratoboye n’amatwi 

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *