Muri Syria bakoze ‘coup d’etat’ Perezida ahunga igihugu
Ubutasi bwa gisirikare butangaza ko umurwa mukuru wa Syria witwa Damascus wafashwe n’abarwanyi bari bamaze iminsi bawototera. Bivugwa ko Perezida wa Syriana Bashar Assad yafashe indege ahungira ahantu hataratangazwa.
Guhunga kwa Assad kubaye nyuma y’igihe gito mu Majyepfo y’igihugu cye hari abarwanyi bahagabye ibitero byarushijeho kongera ubukana kugeza ubwo binjiye mu Murwa mukuru, Damascus.
Hari abasirikare bakuru babwiye Ibiro Ntaramakuru byitwa Tass ko Perezida Assad yabonye ibintu bikomeye ahita yurizwa indege avanwa mu ngoro ye.
Icyakora amakuru ava mu Burusiya aremeza ko uyu mugabo n’umuryango we bahungiye muri iki gihugu.
Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Intebe wa Syria witwa Mohammed Ghazi al-Jalali yatangaje ko atazahunga igihugu cye, ahubwo ko azareba uko yaganira n’izo nyeshyamba zateye igihugu.
Ku rukuta rwe rwa Facebook yanditse ati: “ Igihugu cyacu gifite ubushobozi bwo kuba igihugu kizima, gishobora kugirana umubano mwiza n’ibindi. Byose bikazaterwa n’ubuyobozi abaturage ba Syria bazihitiramo. Twiteguye kuganira n’abo bantu bashaka ubutegetsi”.
Muhammad Ghazi Al-Jalali avuga ko we n’abandi bafatanyije mu butegetsi biteguye gukorana n’abo bantu, akemeza ko abo bantu ubwabo biyemeje ko nta muntu bazahohotera mu baturage ba Syria.
Ibyo avuga afite aho abihera kuko abihuriyeho n’umuyobozi w’abo barwanyi witwa Hayat Tahrir al-Sham Abu Muhammad al-Julani.
Uyu yavuze ko ubutegetsi bwa Minisitiri w’intebe wari usanzweho ari bwo buzakomeza gukora kugeza igihe hazabaho guhererekanya ubutegetsi mu buryo bukurikije amategeko.
Abafashe umurwa mukuru wa Syria bavuga ko biteguye gukorana na buri muturage w’iki gihugu aho ari hose ku isi.
Babasezeranyije ko ntawe bazihoreraho, ko bazakorana mu nyungu z’abanya Syria bose.