Perezida wa Rayon Sports afite icyizere gikomeye ko bazatsinda APR FC

Perezida wa Rayon Sports afite icyizere gikomeye ko bazatsinda APR FC
Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yavuze ko ku kigero cya 90 % bazi ko bazatsinda umukino bafitanye na APR FC bijyanye n’uburyo bawiteguyemo.

Kuri uyu wa Gatandatu Saa kumi n’ebyiri ni bwo umuriro uraka muri Stade Amahoro ubwo ikipe ya Rayon Sports iraba yakiriye mukeba wayo APR FC mu mukino w’ikirarane cyo ku wa Gatatu wa shampiyona.

Mbere yuko uyu mukino ukinwa, Rayon Sports yateguye ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka kuri uyu mukino. Perezida w’iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda yavuze ko uyu mukino bawiteguye neza ndetse ku kigero cya 90% bakaba bazi ko bazawutsinda.

Yagize ati: “Imikino tumaze dutsinda igera ku 9 iyo ni imyiteguro ubwo rero urumva ko twiteguye neza. Ni ukuvuga ngo ntabwo twiteguye uyu munsi gusa ubwo rero urumva ko twiteguye neza. Uko tugenda dutsinda niko tugenda twitegura umukino ku wundi kandi uburyo twiteguyemo ku kigero cya 90 % tuzi ko uyu mukino tuzawutsinda”.

Yavuze ko impamvu uyu mukino wa ‘Derbie’ bawuteguye mu buryo bwihariye bijyana nuko ari ubwa mbere ugiye gukinirwa muri Stade Amahoro ivuguruye.

Ati: “Hanyuma kuba uyu mukino wa Derbie usa nk’aho uri hejuru cyane ni ubwa mbere ukiniwe muri Stade Amahoro yakira abantu ibihumbi 45. Urumva ko ibintu bigenda biba binini kandi nyine ibintu bigomba gutegurwa uko bingana”.

Perezida w’Urwego rw’ikirenga rwa Rayon Sports, Muvunnyi Paul we yavuze ko impamvu bawuteguye mu buryo budasabzwe ari ukubera ko bawufata nk’udasanzwe, na cyane ko bizeye ko nyuma y’imyaka itanu, ari igihe cyiza cyo guha ubutumwa bukomeye mukeba wabo w’ibihe byose ari we APR FC.

Muvunnyi Paul yavuze ko Rayon Sports bifuza atari iri ku rwego rwa APR FC ndetse anavuga ko ubwo isoko ryigura n’igurisha ku bakinnyi rizaba rifunguye hari abandi bakinnyi bazagura Yagize ati “Rayon Sports yifuzwa ni Rayon Sports itari ku rwego rwa APR FC.

Ugereranyije Rayon Sports n’amakipe ari mu karere ugashyira ku munzani urasanga tugifitemo intege nke. Niyo mpamvu nubwo hari ibiri gutegurwa tuzagira abakinnyi bandi twongeramo haba mu bwugarizi, mu kibuga hagati ndetse no mu busatirizi uko amategeko azaba abitwemerera”.

Twagirayezu Thaddée we yavuze ko Rayon Sports bifuza ari izajya iba izwi na buri muntu wese muri Afurika. Ati: “Rayon Sports twifuza ku bwacu no ku bwanjye ntabwo twifuza Rayon Sports ya hano gusa, turifuza Rayon Sports izavugwa ku buryo umuntu wese uri muri Afurika azayumva akajya yumva ko ayizi kubera ko yakoze ibigwi aha n’aha. Ni iyo Rayon Sports twifuza kandi ukurikije gahunda dufite iyo Rayon Sports tuzayigeraho kandi vuba”.

Kugeza ubu Rayon Sports niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 26 mu mikino 10 imaze gukina mu gihe mukeba wayo APR FC yo iri ku mwanya wa 5 n’amanota 17 mu mikino 8 imaze gukina.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *