Udushya n’imbaraga za tekinoloji nshya yo ku rwego rwa 5G

Udushya n’imbaraga za tekinoloji nshya yo ku rwego rwa 5G
5G yatangiye kuvugwa mu myaka ya 2010, izanwa n’ibigo bikomeye nka Ericsson na Nokia bifatanyije n’imiryango mpuzamahanga nka 3GPP.

Yageragejwe bwa mbere mu Bushinwa no muri Koreya y’Epfo mu 2018, ikaba yarasimbuye 4G LTE kubera interineti yihuta cyane, kugabanya gutinda mu guhererekanya amakuru, no guhuza ibikoresho byinshi by’ubwenge mu buryo bwizewe.

Mu gihe isi ikomeje gutera imbere mu ikoranabuhanga, tekinoloji ya 5G ifatwa nk’intambwe ikomeye mu guteza imbere itumanaho rya murandasi.

Iyi murandasi nshya irangwa n’umuvuduko ukomeye, igihe gito cyane cy’itinda (low latency), ndetse no guhuza ibikoresho byinshi icyarimwe nta kwivanga. Ibyo bituma 5G iba ingenzi mu kubaka ejo hazaza h’ikoranabuhanga, kandi izagira uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bw’abantu ku isi hose.

Icyo 5G izana kirenze kuba umuvuduko wiyongereye mu kohereza no kwakira amakuru. Ubu buryo bushya bwa murandasi bufasha gukora ibintu bikomeye nk’ibikorwa by’ubuvuzi bwifashisha ibyuma by’ikoranabuhanga nka robo (robot-assisted surgeries) ndetse no kugenzura ibikorwa bitandukanye by’ubuhinzi hifashishijwe ibikoresho bya IoT (Internet of Things).

5G kandi izatuma habaho ibigo by’uburezi bifite amasomo atangirwa muri tekinoloji ishobora gutuma umuntu yibona mu bikorwa n’ahantu runaka (Virtual Reality), aho abanyeshuri bashobora kujya mu isi itandukanye y’ibyo biga, bikaba bifasha kumva neza amasomo no kongera ubumenyi bwabo.

Ku rwego rw’ubuzima bwo mu mijyi, 5G izafasha kubaka imijyi y’ubuhanga izwi nka “smart cities,” aho imikoreshereze y’ingufu, ubwikorezi, ndetse na serivisi zinyuranye zizajya zigenzurwa hifashishijwe ikoranabuhanga ridakenera abantu benshi.

Ubu buryo bworoshya imirimo, bugatuma ubuzima bw’abaturage burushaho kuba bwiza. Mu bucuruzi, iyi tekinoloji izatuma ibigo byinshi bibasha gukora ku muvuduko ukomeye, bikoresha big data ndetse n’ibindi bisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga, bityo bigafasha ibihugu kwihutisha iterambere ry’ubukungu.

N’ubwo 5G itaragera mu bice byose by’isi, ibi biragaragara ko izakomeza kuba intandaro y’ihinduka rikomeye mu bijyanye n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga.

Mu Rwanda, urugero rwafashwe ni urw’imirongo ya 5G itangijwe mu 2024 hifashishijwe ubushakashatsi bwashyigikiwe na SoftBank Corporation. Uru rugero rutanga icyizere ko iyi tekinoloji izafasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere gushyikira ibikomeye mu ikoranabuhanga.

Mu gusoza, 5G ni tekinoloji izafasha isi gutera imbere mu buryo bwihuse. Ikazahuza abantu n’ibikoresho ku rwego rurenze iryo 4G yari ifite, ndetse ikoroshya uburyo ubuzima busanzwe bw’abantu buhindurwa n’ikoranabuhanga.

Ku isi yose, 5G izaba ikimenyetso gikomeye cy’iterambere ry’ubukungu, imiyoborere, n’imibereho myiza y’abantu mu bihe biri imbere.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *