Gushaka umukunzi biri mu byagaruye Safi Madiba ku ivuko rye

Gushaka umukunzi biri mu byagaruye Safi Madiba ku ivuko rye

Umuhanzi Niyibikora Safi wamamaye nka Safi Madiba yatangaje ko yishimiye kugaruka i Kigali mu Rwanda nyuma y’imyaka ine ishize abarizwa mu Mujyi wa Vancouver mu gihugu cya Canada; kandi ni urugendo ahuje no guhitamo umukunzi mushya kuko amaze igihe atari mu rukundo.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nka ‘Kimwe Kimwe’ yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, ahagana Saa Sita z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2024, yakirwa n’inshuti ze, abo mu muryango we, abakobwa bo muri Kigali Protocol n’abandi. 

Imyaka ine yari ishize abarizwa muri Canada, ndetse ni naho yakoreye ibikorwa bye by’umuziki nk’umuhanzi wigenga. Ni nyuma y’uko atandukanye na bagenzi be babanaga mu itsinda rya Urban Boys ryubatse ibigwi

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Safi Madiba yavuze ko “Ni sawa cyane. Ndishimye pe ntakindi.” Uyu mugabo yavuze ko afite igihe kinini mu Rwanda, kandi ko kuva yabona ubwenegihugu bwa Canada ari nabwo yahise atangira urugendo rwo kugaruka mu Rwanda.

Yavuze ko yari akumbuye amafunguro yo mu Rwanda arimo nk’ipilawu, Capati n’ibindi. Ati “Ndatashye. Aha ni mu rugo. Ndatashye rero mu rugo ha kabiri.”

Safi Madiba yavuze ko ibitaramo yakoreye mu Bufaransa byagenze neza, kandi ko ibihangano bye byanageza muri Korea y’Amajyaruguru

Yavuze ko kimwe mu bimuzanye mu Rwanda harimo no guhura na bagenzi be muri Urban Boys ‘kuko dufitanye imishinga tuzakorana’.

Safi yavuze ko n’ubwo yatandukanye na bagenzi be ‘ariko twakomeje kuvugana’ kandi hari imishinga ‘turi gutegura’. Avuga ko igitaramo cye kizaba ku wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2024 muri rusange kigamije guhura n’abafana. Ati “Ni uguhura n’abafana tugahoberana.”

Yavuze ko atari igitaramo muri rusange, ari nayo mpamvu yahisemo ko kizabera mu kabyiniro, kuko ari ibirori bigamije gusabana n’abafana be.

Abajijwe niba yarabonye umukunzi mushya nyuma y’uko atandukanye na Niyonizera Judith, yavuze ko ‘ntawe’. Yongeraho ati “Biri mubizanye (gushaka umukunzi).”

Ni rwo rugendo rwa mbere akoreye mu Rwanda ari ingaragu, kuko yahaherukaga ari umugabo urwubakanye na Niyonizera Judith ariko bamaze gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko. 



 

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *