Perezida Kagame na Tshisekedi baritegura kuzahurira muri Angola

Perezida Kagame na Tshisekedi baritegura kuzahurira muri Angola

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa DR Congo bazahurira mu nama i Luanda ku kibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa DR Congo tariki 15 z’uku kwezi kw’Ukuboza 2024, nk’uko bivugwa n’ibiro bya perezida wa Angola.

Guhura kw’aba bategetsi bimaze igihe bigeragezwa n’umuhuza Perezida João Lourenço wa Angola. Mu ntangiriro z’uyu mwaka Angola yari yemeje ko aba bategetsi bombi bemeye guhura “vuba”. Nyuma y’amezi agera ku 10 uru ruhande ubu rwatangaje itariki bazahuriraho.

Mu itangazo, ibiro bya perezida wa Angola bivuga ko iyo nama izaba “mu muhate ukomeje wo gushaka igisubizo kirambye ku mirwano mu burasirazuba bwa DR Congo”.

Ubutegetsi bw’u Rwanda cyangwa ubwa DR Congo nta ruhande ruragira icyo ruvuga kuri iyo nama yatangajwe cyangwa kwitabira kw’abakuru b’ibi bihugu.

Iby’iyi nama bitangajwe nyuma y’uko mu cyumweru gishize abakuriye ububanyi n’amahanga ku ruhande rwa RD Congo n’u Rwanda bemeje inyandiko y’ibyo inzobere zashyizweho zumvikanye ku bigomba gukorwa mu mugambi w’amahoro hagati ya DR Congo n’u Rwanda, nk’uko ibiro ntaramakuru bya Angola byantagaje.

Ntibizwi neza niba muri iyi nama yo ku wa 15 Ukuboza(12) Tshisekedi na Kagame bashobora gushyira umukono ku masezerano y’amahoro, intambwe bikekwa ko ari yo isigaye muri ibi biganiro bya Luanda.

Mu buryo buzwi, Kagame na Tshisekedi baheruka guhura kuri iki kibazo muri Nzeri (9) 2022 bahujwe na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa i New York iruhande rw’inama rusange ya ONU bose bari bagiyemo.

Perezida Macron w'Ubufaransa(hagati) na we yagerageje kuba umuhuza mu kibazo hagati y'u Rwanda na DR Congo

Photo : VILLAGE URUGWIRO

Perezida Macron w’Ubufaransa(hagati) na we yagerageje kuba umuhuza mu kibazo hagati y’u Rwanda na DR Congo

DR Congo ishinja leta y’u Rwanda gufasha umutwe wa M23, u Rwanda na rwo rushinja leta ya DR Congo gufasha inyeshyamba za FDLR zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, impande zombi zihakana ibi birego, nubwo ibyo birego byombi byemezwa n’inzobere za ONU.

Tshisekedi yasubiyemo kenshi ko atazigera aganira na M23 kuko avuga ko ari u Rwanda ruyiri inyuma. Kigali nayo yavuze ko itazaganira na FDLR ivuga ko ari umutwe w’abasize bakoze jenoside mu Rwanda.

Mu kwiyamamaza kwe mu Ukuboza (12) 2023, Tshisekedi yakoresheje amagambo akomeye, arimo ko ashobora kurasa ku Rwanda, ahandi yagize ati: “Maze kubona imikorere ye [Kagame] naramubwiye nti ‘njyewe nawe birarangiye. Tuzongera kuvuganira gusa imbere y’Imana iducira urubanza.’”

Gusa nyuma amaze gutorwa yoroheje imvugo, avuga ko “uko ibintu byifashe uyu munsi…ntibinyemerera gushyira mu bikorwa ibyo navuze”, yongeyeho ati: “niteguye kuba mpagaritse ubushake bwanjye bw’intambara kuko nshaka guha amahirwe amahoro”.

Biden na Lourenço ‘baravuga no ku kibazo cya DR Congo’

Iby’iyi nama izahuriramo ba perezida w’u Rwanda na DR Congo byatangajwe mbere gato y’uko Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika agera muri Angola mu ruzinduko rw’amasaha 72 ahafite.

Muri uru ruzinduko rwa mbere agiriye muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara kuva ari perezida – bisa n’aho ari na rwo rwa nyuma mu gihe hasigaye ibyumweru bicye akava ku butegetsi – Biden aragirana ibiganiro na mugenzi we Lourenço kuri uyu wa kabiri, nk’uko ibiro bya perezida wa Angola bibivuga.

Perezida Biden yageze muri Angola mu ijoro ryacyeye mu ruzinduko rw'iminsi itatu

 PRESIDÊNCIA – ANGOLA

Perezida Biden yageze muri Angola mu ijoro ryacyeye mu ruzinduko rw’iminsi itatu

Uruzindukon rwa Biden ahanini rugamije gukomeza umubano wa Amerika na Angola ushingiye ku mushinga rutura Amerika yashyizemo imari nini wo kuvugurura inzira ya gariyamoshi izwi nka Lobito Corridor.

Iyi nzira ya 1,300km iva ku nyanja ku cyambu cya Lobito muri Angola ikagera mu ntara za Lualaba na Haut-Katanga ya DR Congo. Biteganyijwe ko nyuma izakomeza kugera no muri Zambia.

Iyo nzira niyuzura izafasha kugeza ku cyambu cya Lobito amabuye y’agaciro yo mu birombe bya cobalt, lithium, n’umulinga(copper) ako gace gakungahayeho – agakomeza akagera ku isoko ry’Iburayi na Amerika. Ni umushinga Amerika ishyizemo imbaraga mu guhangana n’Ubushinwa ku isoko ry’amabuye y’agaciro.

Ibinyamakuru muri Angola bivuga ko Joe Biden ari buganire na mugenzi we Lourenço no ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo. Akarere na ko gakungahaye ku mabuye y’agaciro yifuzwa n’ibihugu rutura nka Amerika n’Ubushinwa.

Leta ya Washington yagiye kenshi ishima umuhate wa Angola nk’umuhuza muri iki kibazo, kandi yagiye isaba Kinshasa kureka gufasha umutwe wa FDLR na Kigali kureka gufasha umutwe wa M23.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *