Nyamasheke: Ukekwaho kurasa abaturage 5 yaburanishirijwe mu ruhame
Urukiko rwa Gisirikare rwatangiye kuburanisha mu ruhame, urubanza ruregwamo Sergeant Minani Gervais, ukekwaho kurasa abaturage batanu mu Karere ka Nyamasheke.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ukuboza 2024 i Nyamasheke, Urukiko rwa gisirikare rurimo kuburanisha mu ruhame umusirikare witwa Sgt Minani Gervais ukurikiranyweho icyaha cyo kurasa abaturage 5 mu Karere ka Nyamasheke batanu bakitaba Imana.
Ni urubanza rwaburanishirijwe i Rushyarara mu Murenge wa Karambi ari naho icyaha cyabereye.
Ni urubanza rwatangiye kuburanishwa saa yine rubaye nyuma y’uko bikekwa ko Sgt Minani Gervais yarashe abaturage 5 mu Kagari ka Rushyarara mu Murenge wa Karambi mu ijoro ry’itariki 12 rishyira iya 13 mu Ugushyingo 2024.
Byaturutse ku bushyamirane uwo Sgt Minani yagiranye n’umwe mu bacuruzi b’akabari mu isantere yitwa ku rubyiruko, abo baturage bakaba barishwe mu gihe uwo musirikare yari amaze gushyamirana na bo, agasubira mu kigo ahaba abasirikare hafi y’iyo santere ahakura imbunda araza arasa abaturage 5 bahasiga ubuzima.
Mu barashwe nyiri akabari ntarimo kuko yasaga n’uwamenye amakuru mbere aragenda, aracika.
Uruhande ruregwa rwatangaje ko uregwa atiteguye kubera impamvu z’uburwayi, ariko ubucamanza bwo bwagaragaje ko ayo ari amayeri yo gutinza urubanza kuko n’ubundi uwo Sgt Minani yakunze kugaragaza ko afite ikibazo cyo mu mutwe, ariko raporo ziva mu baganga zikagaragaza ko ari muzima.
Nyuma yuko uruhande rw’abacamanza rwafashe umwanzuro wo gukomeza kuburanisha urubanza, umwunganizi wa Sgt Minani witwa Murigande Jean Claude yahise yikura mu rubanza.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ibyaha Sgt Minani Gervais aregwa, ni ibyaha 3 birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, gukoresha intwaro bidategetswe n’umukuru, kwangiza, kwiba ndetse no kuzimiza ku bushake igikoresho cya gisikare.
Urubanza rwakomeje, Minani Gervais adafite umwunganira mu mategeko. Uruhande rw’ubushinjacyaha rukomeje kugaragaza ibimenyetso bishimangira ibyaha Sgt Minani Gervais aregwa.
Abaturage baje gukurikirana urwo rubanza ruburanishirizwa mu ruhame ahakorewe ibyaha Sgt Minani ashinjwa, abaturage bo mu Kagari ka Rushyarara by’umwihariko ndetse n’abo mu Murenge wa Karambi bitabiriye kuko kubura abavandimwe 5 harimo na babiri bavukanaga, ni agahinda katoroshye mu miryango yabuze ababo by’umwihariko muri ako Kagari.
Abo baturage bitabiriye ngo barebe ubutabera butangwa, dore ko hatanashize igihe kinini, byabaye ku itariki ya 13 Ugushyingo, nta n’ukwezi kurashira icyaha gikozwe, abaturage bakaba bavuga ko ari ubutabera buziye igihe, bakaba bategereje kuza kumenya imyanzuro iva mu rubanza.